skol
fortebet

FIFA yafashe ingamba zishobora guhangamura ruswa ihwihwiswa muri ruhago y’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 14, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryafashe ingamba zishobora gutuma ruswa ihwihwiswa muri iyi siporo mu Rwanda, by’umwihariko mu cyiciro cya mbere iba amateka.

Sponsored Ad

Ni kenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru muri iki gihugu humvikana amakuru y’uko hari penaliti zitangwa bitari bikwiye, ibitego byemezwa habayemo kurarira, ibidatangwa kandi nta kurarira kwabayemo, kugurisha imikino, kwitwara nabi kw’abannyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe n’ibindi bitari ibya kinyamwuga.

Komite zishinzwe imyitwarire haba mu ishyirahamwe ry’u Rwanda rishinzwe uyu mukino, FERWAFA, n’iyihariye ishinzwe abasifuzi, zifatira ibihano bamwe, ariko ntibituma inkuru z’ibi bikorwa zidakomeza kuvugwa kenshi.

Nk’igisubizo kuri ibi byose, FIFA yasabye FERWAFA ko imikino izajya iyoborwa n’abasifuzi barimo byibuze babiri b’umwuga kandi b’Abanyarwanda, ku kibuga hakazajya haba hari utudege (drones) dufata amashusho y’ibiri kuba byose, akazajya yoherezwa ku cyicaro cy’iri shyirahamwe mu Busuwisi kugira ngo riyakorere ubusesenguzi.

Iri shyirahamwe mpuzamahanga rizajya rigaragaza ibyavuye mu busesenguzi bwaryo, bitandukanye n’uko bisanzwe bigenda kuko FERWAFA ni yo ibisesengura, ikanafata umwanzuro.

FIFA yafashe izi ngamba nyuma y’aho itangiye kujya yerekana mu buryo bw’ako kanya (Live) imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ibinyujije ku muyoboro wayo wa FIFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa