skol
fortebet

FIFA yahaye igihano gikomeye Rayon Sports kubera kwambura umukinnyi yaguze

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera muri Mutarama 2022 ndetse ikanakurwaho amanota 6.
Rayon Sports izize kutishyura umunya-Cameroun Philippe Artur Banen,wasinye imyaka ibiri muri 2020 ariko akaza kwirukanwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports ikanamenyesha FERWAFA, ni uko iyi kipe yangiwe kwandikisha abakinnyi mu kindi gihe kizakurikira(next registration period).
Muri iyi baruwa hari aho igira iti “twashakaga (...)

Sponsored Ad

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera muri Mutarama 2022 ndetse ikanakurwaho amanota 6.

Rayon Sports izize kutishyura umunya-Cameroun Philippe Artur Banen,wasinye imyaka ibiri muri 2020 ariko akaza kwirukanwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports ikanamenyesha FERWAFA, ni uko iyi kipe yangiwe kwandikisha abakinnyi mu kindi gihe kizakurikira(next registration period).

Muri iyi baruwa hari aho igira iti “twashakaga kubamenyesha ko ikipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego mpuzamahanga byashyizwe mu bikorwa na FIFA guhera ku gihe gitaha cyo kwandikisha abakinnyi.”

FIFA kandi yavuze ko iki gihe kigeze batarishyura iyi kipe igomba no gukurwaho amanota 6 ndetse ikanangirwa kwandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryari ryahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports iminsi 45 yo kuba bwamaze kwishyura uyu munya-Cameroon Philippe Arthur Banen nyuma yo kugurwa ntakoreshwe ndetse agasezererwa.

Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa Mutarama 2020, asinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri ariko ashyirwa ku ntebe bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga mu ikipe wari umaze kurenga abakenewe.

Icyo gihe Munyakazi Sadate ni we wari Perezida w’iyi kipe y’Ubururu n’umweru.

Mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports, ikamenyesha n’uyu musore icyo gihe,yategetse ko Philippe Arthur yishyurwa amafaranga 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa, ndetse na Frw 9,024,000 y’amande.

FIFA yari yatangaje ko Rayon Sports yishyura aya mafaranga mu gihe kitarenze iminsi 45, ni ukuvuga ukwezi kumwe n’iminsi 15.

Icyo gihe cyarageze Rayon Sports ntiyamwishyura, byatumye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka,yongera kurega,FIFA itegeka iyi kipe ko nibirenga tariki 1 Ukwakira itari yamwishyura amafaranga imurimo izahita ifatirwa ibihano byo kutagura no kutagurisha abakinnyi mu myaka ibiri iri imbere.

Ibyo bihano rero nibyo yahawe ubu umwaka utaha ntizemererwa kugura abakinnyi.

Uyu musore ukomoka muri Cameroon yari avuye mu ikipe ya Union De Douala y’iwabo, ni umukinnyi ukina asatira agaca ku mpande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa