skol
Kigali

FIFA yahaye itegeko ryihariye abazatora muri "FIFA The Best Award" rirengera Messi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022

Abazatora mu bihembo bya FIFA The Best basabwe kwirengagiza uko abakinnyi bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ukomeje ahubwo bakibanda ku byabaye mu mwaka w’imikino ushize,ibishobora kugirira akamaro Lionel Messi.

Lionel Messi watwaye Ballon d’or mu mpera z’Ugushyingo,yabaye iya karindwi mu mwuga we,ari mu bahatanira igihembo cya The Best aho benshi bamwimaga amahirwe kubera ukuntu yananiwe kwitwara neza muri PSG.

Uyu munya Argentine ahataniye iki gihembo cya FIFA n’abarimo Robert Lewandowski na Mohamed Salah.

Messi afite impamvu zose zo kwizera ko azatwara iki gihembo kuko yanatwaye Ballon d’or bamwe batabyumva kuko imibare y’ibitego bya Lewandowski yari hejuru.

Ku rundi ruhande, amategeko ya FIFA yamworohereje kuko ibinyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi bivuga ko yasabye abatora kureba ibyo abakinnyi bakoze kuva ku ya 8 Ukwakira 2020 kugeza ku ya 7 Kanama 2021.

Mu yandi magambo, ni ingingo ikomeye irengera Messi kuko izamukuraho umugayo afite w’ukuntu yitwaye nabi muri Paris Saint-Germain yagezemo mu mpeshyi avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka irenga 20.

Messi ufite igitego 1 muri Ligue 1 ndetse akaba atarabashije kwisanga mu ikipe ya PSG,niwe wari inyuma ugereranyije nuko Mohamed Salah na Lewandowski bitwaye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kugeza aho ugeze,bigashimangirwa n’ibitego bamaze gutsinda muri shampiyona.

Nubwo yatsinze igitego kimwe gusa mu mikino 11 ya Ligue 1 yakinnye, Messi yitwaye neza cyane muri kiriya gihe FIFA yahaye abatora uzegukana The Best kuko yatsinze ibitego 43 mu mikino 57 yakiniye FC Barcelona na Argentine.Ahatanye na Robert Lewandowski watsinze ibitego 51 mu mikino 44 yakinnye.

Ariko, bikunda kubaho ko abatora (abatoza b’amakipe y’ibihugu na ba capitaine babyo, abanyamakuru n’abafana) badakurikiza neza amabwiriza ya FIFA.

Bitandukanye na Messi, Mohamed Salah yatangiye neza shampiyona y’uyu mwaka hamwe na Liverpool, ari nabyo byamuzamuriye amajwi yamuzanye muri batatu ba mbere muri The Best. Ariko, urebye mu gihe cyasabwe na FIFA ari hasi kuko yatsinze ibitego 26 mu mikino 45, nta gikombe yatwaye.Iyi mibare ye ntabwo ari myiza kurenza iya Karim Benzema cyangwa Kylian Mbappé.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0

Sierra Leone: Inzu ya Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma yuko ahushije...

Inzu ya rutahizamu wa Sierra Leone Kei Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma...
22 January 2022 0

Myugariro wo muri RDC agiye gusezererwa n’ikipe ye kubera kubeshya imyaka...

Nk’uko amakuru abitangaza,uwahoze ari myugariro wa Newcastle, Chancel...
21 January 2022 0