FIFA yanze ubusabe bwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky wifuzaga gutanga ubutumwa bw’amahoro ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi Argentina and France.
Uyu yasabaga ko yazohereza videwo yifashe bakayitambutsa ku mukino ariko FIFA yamusubije ko ku kibuga atari ahantu ho gukorera imyigaragambyo.
Zelensky yashakaga gutanga ubutumwa bw’amahoro bugaca imbere y’abafana ibihumbi bazaba bari muri stade ya Lusail kuri iki cyumweru.
Guverinoma ya Ukraine yababajwe nuko Perezida wa (…)
FIFA yanze ubusabe bwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky wifuzaga gutanga ubutumwa bw’amahoro ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi Argentina and France.
Uyu yasabaga ko yazohereza videwo yifashe bakayitambutsa ku mukino ariko FIFA yamusubije ko ku kibuga atari ahantu ho gukorera imyigaragambyo.
Zelensky yashakaga gutanga ubutumwa bw’amahoro bugaca imbere y’abafana ibihumbi bazaba bari muri stade ya Lusail kuri iki cyumweru.
Guverinoma ya Ukraine yababajwe nuko Perezida wa FIFA,Gianni Infantino yanze ubu busabe aho yagize iti "Twatekerezaga ko FIFA ikoresha imiyoboro yayo mu byiza cyane."
Ibi bije nyuma y’aho uyu Infantino yanze ko amakipe y’ibihugu nka Ubwongereza,Wales,Ubudage n’abandi benshi bambara ibitambaro bishyigikira abatinganyi.
Icyo gihe Infantino yagize ati "Ntekereza ko twubahiriza indangagaciro,uburenganzira bwa muntu,n’uburenganzira bwa buri wese.
FIFA n’umuryango ugizwe n’ibihugu 211 ku isi yose kandi buri kimwe gifite umuco ni ibyo cyitaho.
Iyo bigeze ku mabwiriza,ntabwo aba ari ukubuza ikintu na kimwe ahubwo n’ukureka umupira ugakinwa mu kibuga.
Buri wese yemerewe gutanga ibitekerezo bye,ibyiyumvo ndetse n’imyizerere ariko mu kibuga tugomba kubaha umupira n’amabwiriza yose arengera amakipe 211 y’ibihugu hamwe n’abafana.Baba bagomba kumara iminota 90,120 guteranyaho penaliti batitaye ku bindi uretse umupira."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *