skol
fortebet

FIFA yashimye Iran yemereye abagore kujya ku bibuga

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Friday 20, Dec 2024

FIFA yashimye Iran yemereye abagore kujya ku bibuga

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimye intambwe yatewe na Iran yemereye abafana b’abagore kugera ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Ibi byabaye mu mukino wabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ugahuza Sepahan na Persepolis zo mu Cyiciro cya Mbere muri Iran, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Persian Gulf Pro League.

Mu 2022, FIFA yahagaritse Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran kubera ibikorwa byo kutubahiriza ihame ry’uburinganire mu mupira w’amaguru, ariko Infantino yiyemeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi muri Gicurasi uyu mwaka, aya makipe yakumiriye abagore ndetse nyuma acibwa amande kandi ategekwa gukinira imbere y’abafana b’abagore gusa mu mukino uzongera kuyahuza.

Uku ni ko byagenze ku mukino uheruka kuko abagore bonyine ari bo bari bemerewe kugera kuri uyu mukino witabiriwe cyane, Infantino ashima uyu mwanzuro watanze icyizere ku kudaheza abagore.

Ati “Twishimiye kubona abafana bagera ku bihumbi 45, bemererwa kugera ku kibuga kandi ku mukino ukomeye w’amakipe y’amakeba. FIFA yishimiye intambwe iri guterwa nyuma y’ibiganiro byayihuje n’abayobozi muri Iran.”

“Kuva umwaka ushize ubwo abafana 3000 bitabiraga umukino wa Persepolis na Esteghlal, ubu noneho biyongereye cyane bishimangira ukudaheza mu mupira w’amaguru ufunguye amarembo kuri buri wese.”

Perezida Infantino yongeyeho ko igisigaye ari ukongera uyu mubare kandi mu buryo buhoraho, abagore bakajya bitabira imikino uko babishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa