skol
fortebet

FIFA yashyizeho igihe kidasanzwe cyo kwandikisha abakinnyi mbere y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Kamena 2025, hazabaho igihe kidasanzwe cyo kwandikisha abakinnyi ku makipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’uko amashyirahamwe manyamuryango ya FIFA 20, abarizwamo amakipe azakina iri rushanwa, yemeye ko hashobora kwandikwa abakinnyi bashya iminsi ine mbere y’uko Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gitangira kubera i Miami.

FIFA yagize iti “Umunsi ntarengwa wo gutanga urutonde rw’abakinnyi washyizweho ni tariki ya 10 Kamena 2025, bikazafasha buri kipe izitabira kuzana abakinnyi bashya yasinyishije muri iki gihe kidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Amashyirahamwe arebwa n’iki cyemezo ni irya Argentina, Autriche, Brésil, Misiri, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, Maroc, Nouvelle-Zélande, Portugal, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Espagne, Tunisia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amategeko agenga Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kigiye kwitabirwa n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere, yemerejwe mu nama ya FIFA yabaye mu Ukwakira 2024.

Amakipe azitabira iri rushanwa ashobora kandi gusimbuza cyangwa kongeramo abakinnyi mu gihe cy’irushanwa, hagati ya tariki ya 27 Kamena n’iya 3 Nyakanga 2025.

Imikino 63 y’iri rushanwa rizarangira ku wa 13 Nyakanga 2025 hakinwa umukino wa nyuma kuri MetLife Stadium, izabera mu mijyi 11 ari yo Atlanta, Charlotte, Cincinnati, Los Angeles, Miami, Nashville, New York, New Jersey, Orlando, Philadelphia, Seattle na Washington, D.C.

Afurika izahagararirwa n’amakipe ane ari yo Al Ahly ifite igikombe cya CAF Champions League, Wydad AC, ES Tunis na Mamelodi Sundowns.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa