skol

FIFA yongereye amafaranga agenerwa amakipe yohereza abakinnyi mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko hari miliyoni 355$, zizagabanwa amakipe azohereza abakinnyi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 uhereye mu majonjora yo gushaka itike yo kukijyamo.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2024, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko hari inyungu nyinshi mu gusaranganya amakipe inyungu ituruka mu marushanwa akomeye.

Mu gihe habaye imikino y’Igikombe cy’Isi, FIFA igenera amafaranga amakipe aba yatanze abakinnyi ku bihugu byabo kugira ngo bajye kubihagararira mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Muri Werurwe 2023, iri tegeko ryavuguruwe hemezwa ko aya mafaranga agomba kwiyongera kugira ngo amakipe yose y’ibihugu abone inyungu muri iyi mikino.

Ni amafaranga ya gahunda yiswe ‘FIFA Club Benefits Programme’ yemejwe binyuze mu masezerano y’imikoranire iri shyirahamwe ryagiranye n’Ishyirahamwe ry’Amakipe i Burayi.

Amafaranga yahabwaga amakipe yongerewe ku kigero cya 70%, agera kuri miliyoni 355$ azatangwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026, avuye kuri miliyoni 209$ yagabanyijwe amakipe 440 yo mu mashyirahamwe 51 abarizwa muri FIFA mu Gikombe cy’Isi cya 2022.

Amakipe yose azabona kuri aya mafaranga, kabone n’ubwo iyi kipe yaba yaratanze abakinnyi mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko aya makipe azafasha abakinnyi n’amakipe mu buryo bwo kongera amikora.

Ati “Uburyo bushya bwo gutangamo amafaranga ya ‘FIFA Club Benefits Programme’ mu Gikombe cy’Isi cya 2026 bugiye gufasha cyane amakipe menshi mu buryo bw’amikoro yaba ayahataniye itike n’azakina imikino ya nyuma.”

Amakipe amaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi ni Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizacyakira; Australia, Iran, Uzbekistan, Jordan, Koreya y’Epfo n’u Buyapani yo muri Asia; Maroc na Tunisia yo muri Afurika.

Andi makipe yamaze kumenya ko azakina iri rushanwa rizava tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni ayo muri Amerika y’Amajyepfo ari yo Argentina, Brésil, Colombia, Ecuador, Paraguay na Uruguay, ndetse na Nouvelle-Zélande yo muri Oceania.

Amakipe atanga abakinnyi bakina imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 azagenerwa amafaranga na FIFA

Argentine ni yo iheruka kwegukana Igikombe cy’Isi cyabaye mu 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa