skol
fortebet

Fitina OMBOLENGA yasinyiye Rayon Sports ahita ahishura icyamukuruye

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije, myugariro Fitina Ombolenga uherutse gutandukana na APR FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Ombolenga byigeze bitangazwa ko yasinyiye iyi kipe ariko biza gutangazwa ko batararangizanya.

Nyuma yo gusinya yagize Ari:"Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Ombolenga yahisemo kujya muri Rayon Sports kuko abona ariyo yamufasha gukomeza guhanganira umwanya mu ikipe y’igihugu.

Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yayigezemo mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi.

Biravugwa ko Ombolenga yishyuwe miliyoni 25,000,000 FRW ndetse yemererwa umushahara wa miliyoni buri kwezi.

Amakuru ahari ni uko Police FC yamuhaga miliyoni 30 FRW naho Rayon Sports imuha miliyoni 25 FRW yemera kuyijyamo kuko ashaka ikipe imushyira ku gitutu.

Amakuru aravuga ko Rayon Sports iheruka kubona miliyoni 80 FRW ari zo iri gukoresha mu gushaka abakinnyi muri iki gihe no kurema icyizere abafana.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa