Florentino Perez yatangaje icyamamare yifuza ko cyazamusimbura ku buyobozi bwa Real Madrid
Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018
Perezida w’ibihe byose wa Real Madrid, Florentino Perez yatangaje ko abona umusore Rafael Nadal ukina Tennis ndetse uyoboye urutonde rw’isi muri uyu mukino, ashobora kumusimbura neza ku buyobozi bw’iyi kipe.
Rafael Nadal ufana Real Madrid cyane, yatangaje ko kuyobora iyi kipe afana byamushimisha none na Perez yashimangiye ko iki cyamamare muri Tennis cyagera ikirenge mu cye kigafasha Los Bloncos kuyobora Uburayi.
Mu mwaka wa 2014 nibwo Nadal yabaye umunyamuryango w’icyubahiro wa Real Madrid ndetse yafashije ikipe ya Real Madrid gusinyisha Marco Asensio wari ugiye kwerekeza muri FC Barcelona.
Perez yabwiye ikinyamakuru EL Confidential ko abona Rafael Nadal yaba umusimbura mwiza we muri Real Madrid.
Yagize ati “Nadal ashobora kuba umukandida mwiza ku mwanya wo kuyobora ikipe ya Real Madrid.Yabaye umuvugizi mwiza wa Real Madrid ku isi yose.”
Nadal yabwiye ikinyamakuru AS mu mwaka wa 2017 ko akunda umupira w’amaguru ndetse yifuza kuzaba perezida wa Real Madrid kuko ayikunda cyane.
Yagize ati “Buri wese aziko nkunda umupira w’amaguru kandi Real Madrid niyo kipe mfana.Haracyari kare ko nakwemeza ko nayobora Real Madrid ariko umbajije nakubwira ko mbyifuza.”
Nadal amaze gutwara ibikombe 17 bikomeye muri Tennis ariko yagize ikibazo gikomeye cy’imvune mu ivi ryatumye atabasha kugera ku mukino wa nyuma wa US open iherutse gutwarwa na Novak Djokovic.
Perez yavuze ko Nadal yaba umuyobozi mwiza wa Real Madrid
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *