skol
fortebet

Frank Lampard yagaragaje umukinnyi wa mbere yifuza kugura muri Everton

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Frank Lampard uri hafi guhabwa akazi ko kuba umutoza mushya wa Everton arifuza gusinyisha Umwongereza mugenzi we Dele Alli muri iyi kipe
Lampard yageze mu cyiciro cya kabiri mu ibazwa ry’akazi kugira ngo atsinde Vitor Pereira na Duncan Ferguson bari bahataniye gusimbura Rafa Benitez wirukanwe.
Nubwo atarashyira wino ku mpapuro ngo asinye amasezerano, vuba aha uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Derby County azahabwa akazi ndetse yamaze kubwira abayobozi b’I Goodison Park ko (...)

Sponsored Ad

Umutoza Frank Lampard uri hafi guhabwa akazi ko kuba umutoza mushya wa Everton arifuza gusinyisha Umwongereza mugenzi we Dele Alli muri iyi kipe

Lampard yageze mu cyiciro cya kabiri mu ibazwa ry’akazi kugira ngo atsinde Vitor Pereira na Duncan Ferguson bari bahataniye gusimbura Rafa Benitez wirukanwe.

Nubwo atarashyira wino ku mpapuro ngo asinye amasezerano, vuba aha uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Derby County azahabwa akazi ndetse yamaze kubwira abayobozi b’I Goodison Park ko ashaka Alli.

Ku wa gatanu, Lampard w’imyaka 43, afite umukinnyi umwe yifuza mu mutwe we nyuma yo guhura n’umunyamigabanemukuru mu ikipe Farhad Moshiri hamwe n’umuyobozi wayo Bill Kenwright i London.

Yahawe akazi ko gutoza kuri Goodison nyuma yuko Wayne Rooney agaragaje ko - aashaka aka kazi.

Rooney yahisemo gukomezanya na Derby County ikipe ya mbere Lampard yatoje.

Pereira na Ferguson nabo babajijwe inshuro ebyiri kuri aka kazi

Ariko imigambi ikomeye ya Lampard yo kwigaragaza ku isoko ntizamworohera kuko rizarangira mu ijoro ryo ku wa mbere rikazagaruka muri Kamena uyu mwaka.

Dele Alli arifuzwa na Lampard ugiye gutoza Everton

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa