skol
fortebet

Frank Lampard yahishuye ikibazo gitangaje yahoraga agirana na N’golo Kante

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea, Frank Lampard yahishuye ko mu mezi 18 yamaze atoza iyi kipe yakozemo amateka akomeye nk’umukinnyi,yagiranaga ikibazo kimwe rukumbi n’umukinnyi we ngenderwaho, N’Golo Kante,cyo kumubuza kwiruka cyane mu myitozo.

Sponsored Ad

Frank Lampard ukunda N’golo Kante cyane,yavuze ko ari umukinnyi witanga yaba mu kibuga no mu myitozo ariyo mpamvu yahoraga atewe impungenge nuko yavunikira mu myitozo akamubura kuko ngo yiruka cyane.

Lampard wirukanwe muri Mutarama uyu mwaka, yavuze ko akigera muri Chelsea yagowe cyane no gukina umwaka we wa mbere adafite Kante ariyo mpamvu yakoraga ibishoboka byose ngo amurinde imvune nubwo uyu Mufaransa we ngo yitanga nk’imashini.

Lampard uri gukora ubusesenguzi kuri TV bw’imikino ya Euro 2020,yaraye atanze ibitekerezo ku mukino Portugal n’Ubufaransa banganyije ibitego 2-2,aho yatangaje byinshi kuri Kante.

Yagize ati “Ubwo nageraga muri Chelsea,yari amaze imyaka myinshi akina buri gihe kuko buri wese yari amukeneye cyane.Yaje kugira imvune mu mwaka wanjye wa mbere ndamukumbura cyane.

Ukumbura cyane N’Golo mu mikino ikomeye kuko ari kabuhariwe mu kuzikina.Nta muntu n’umwe wakwifuza guhura nawe kubera ishyaka ahorana.

Muri iyo mikino ikomeye,ku mikino ya nyuma,mu marushanwa ya ruhago,abakinnyi nka N’Golo nta giciro wababonera.Impambu ari umukinnyi mwiza cyane ku isi,nuko azi gusenya.

Gusenya mvuga n’ukugarura imipira itakaye.Kwambura imipira abo bahanganye,umuvuduko no guhagarara neza mu kibuga ni umwihariko we.Icyo mukundira n’ugusenya akazenguruka hirya no hino kugira ngo yisubize umupira.

Ikibazo twagiranye n’ukumugarura inyuma,kuko iyo umuretse mu myitozo akinjira mu gice cy’abo bahanganye ariruka cyane.Utamugaruye yabikora mu bintu byose.Aratangaje,ameze neza nkuko mumubona hanze.

Lampard yakomeje avuga ko Kante adahabwa agaciro akwiriye mu gutwara umupira iyo ari mu mwanya ugoye ndetse no kuba akora imirimo myinshi mu kibuga ituma bagenzi be batagira ikibazo.

Ibitekerezo

  • wauh inkuru icukumbuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa