Fred wamenyekanye muri Brazil yibwe n’abajura bamutunze imbunda
Yanditswe: Sunday 26, Nov 2023
Uwahoze ari umukinnyi wa Brazil,Fred,yategetswe gusohoka mu modoka ye ku ngufu atunzwe imbunda n’abajura bashakaga ibyo yari afite.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuwa Kane w’iki cyumweru nijoro ubwo uyu wahoze ari rutahizamu yavaga muri Maracana Stadium i Rio de Janeiro nyuma y’aho ikipe ye yari imaze gutsinda São Paulo.
Amashusho yafashwe na camera yagaragaje abagabo batatu bari mu modoka y’umweru bakurikiye Fred hanyuma ahagaze bamutegeka gusohoka bamutunze imbunda.
Aba bagizi ba nabi bari bafite abandi bantu 2 bari kuri moto bacunze polisi.
Banze kumusohora mu modoka,Fred yabonetse ajyanwa inyuma y’igiti cyari aho bamuryamisha hasi yubamye.
Aba bajura bamwibye telefoni n’imodoka ye yo mu bwoko bwa SUV.
Uyu mugabo w’imyaka 40 waretse umupira,yagumye muri stade aganira n’abakinnyi b’ikipe ye ya Fluminense n’abandi bayobozi nyuma yo gutsinda.
Akimara gusohoka nibwo yategewe mu gace kitwa Ipanema n’aba bagizi ba nabi.
Ntacyo polisi iratangaza niba hari abo yafunze cyangwa iri gushaka.
Fred,amazina ye yose ni Frederico Chaves Guedes,akaba afite agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri watsindiye Fluminense ibitego byinshi mu mateka yayo aho yayitsindiye 199 mu marushanwa yose.
Abamaze igihe bareba umupira by’umwihariko ikipe ya Brazil bibuka uyu mukinnyi muri 2005-2014.Yakinnye mu gikombe cy’isi 2006,2014.
Yakiniye andi makipe nka Atletico Mineiro, Cruzeiro na Lyon Bufaransa,ayifasha kwegukana Ligue 1 eshatu.
Fred yambuwe n’abajura
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *