Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda,FRVB,ryahagaritse ,Gisubizo Merci ukinira ikipe ya APR Volleyball Club igihe kingana n’umwaka nyuma yo gukubita umutwe umutoza we Rwanyonga Mathieu mu irushanwa rya Zone ya Gatanu ryaberaga mu Rwanda.
Mu itangazo FRVB yashyize hanze,yatangaje ko uyu Gisubizo ahagaritswe umwaka atagaragara mu bikorwa bya Volleyball ndetse ko nta n’urwandiko rumwemerera kujya gukina hanze iri shyirahamwe ryamuha.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2023 mu mukino wa ½ wahuzaga APR VC na Police VC mu Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship 2023’ rikomeje kubera muri BK Arena.
Ubwo umukino wari ugeze mu iseti ya kabiri, umukinnyi bita Manzi Sadru yagize ikibazo cy’imvune ariko akomeza kubihisha adashaka kuva mu kibuga gusa umutoza yari yamuteye imboni maze ahamagara umukinnyi wo kumusimbura.
Icyo gihe umutoza yahise asaba akanya ko kuganiriza abakinnyi be (time out) cyane ko muri iyo minota Police VC yabarushaga cyane. Gusa mbere gato Gisubizo Merci yari amaze kwica umupira abonye bahamagaye umukinnyi agira ngo ni we bagiye gusimbuza.
Ubwo abakinnyi bajyaga kumva umutoza, Gisubizo yagiye yitonganya abaza umutoza wungirije igitumye ashaka kumusimbuza, undi nawe amubwira ko atari we yari agiye gukura mu kibuga gusa abimubwira amukurura umwambaro mu ijosi.
Gisubizo yahise arakara akubita umutoza umutwe ku mazuru ava amaraso menshi.
Umusifuzi yahise yereka Gisubizo ikarita y’umutuku n’umuhondo (muri Volleyball iyo uyahawe yombi uba ugomba kujya kure y’aho umukino uri kubera) umukinnyi yahise ajya mu rwambariro, umutoza na we ajya kwitabwaho n’abaganga.
Gisubizo afite imyaka 18 (23.12.2004), areshya na metero 2,ari mu bakinnyi bafite impano muri Volleyball mu Rwanda.
Yanditse ibaruwa ifunguye asaba IMBABAZI umutoza we Mattieu, ariko ntabwo FRVB yamworoheye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *