skol
fortebet

FRVB yatangaje uburyo bushya imikino ya kamarampaka izakinwamo

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje uburyo bushya bushya buzakoreshwa kugira ngo imikino ya kamarampaka (playoffs) igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 12 Kanama 2017 izanogere abakunzi ba Volleyball mu Rwanda.
Mu minsi ishize nibwo abanyamuryango b’iri shyirahamwe baryandikiye barisaba kuvugurura amasaha imikino ya Volleyball isanzwe iberaho cyane ko hari ayabangamiraga imikino yo mu ntara no mu mugi wa Kigali .
Bimwe mu byigiwe mu nama ya Komite (...)

Bimwe mu byigiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FRVB yateranye ku munsi w’ejo taliki ya 09 Kanama uyu mwaka, ni uko imikino ya kamarampaka yo hanze ya Kigali igiye kujya itangira saa Tanu z’amanywa kubera ko abakunzi ba Volleyball byabagoraga kwitabira iyi mikino yabaga mu gitondo ndetse no guhindura italiki imikino yabagore yagombaga kuberaho nkuko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Mfashimana Adalbert.

Imikino ya kamarampaka izabera I Kigali izajya itangira saa kumi ndetse iyi komite nyobozi yatangaje ko imikino y’abagore yari iteganyijwe muri iyi weekend ku italiki ya 12 Kanama yimuriwe ku italiki ya 26 Kanama uyu mwaka kubera imikino ya FEASSA na KAVC Memorial Tournament iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa