skol

Gabriel Jesus yasabye ikintu gikomeye bagenzi be nyuma yo gutsindwa na United

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Rutahizamu Gabriel Jesus yashimangiye ko Arsenal yari ’nziza cyane’ kurusha Manchester United nubwo yatsinzwe - kandi bakeneye guhita birengagiza agahinda batewe n’uyu mukino.
Arsenal ikiyoboye Premier League, yinjiye mu mukino wo ku cyumweru kuri Old Trafford imaze gutsinda inshuro eshanu zikurikiranya ariko inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonye biyiviramo gutsindwa.
United yarinze neza izamu ryayo ndetse ibyaza umusaruro icyuho cya Arsenal hagati mu kibuga iyitsinda ibitego 3-1. (…)

Rutahizamu Gabriel Jesus yashimangiye ko Arsenal yari ’nziza cyane’ kurusha Manchester United nubwo yatsinzwe - kandi bakeneye guhita birengagiza agahinda batewe n’uyu mukino.

Arsenal ikiyoboye Premier League, yinjiye mu mukino wo ku cyumweru kuri Old Trafford imaze gutsinda inshuro eshanu zikurikiranya ariko inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonye biyiviramo gutsindwa.

United yarinze neza izamu ryayo ndetse ibyaza umusaruro icyuho cya Arsenal hagati mu kibuga iyitsinda ibitego 3-1.

Jesus yagize ati: “Ntabwo twishimye.Ntekereza ko twagombaga gutsinda kuko twakinnye neza cyane.

Ibyiyumvo byacu birababaje kuko twayoboye umukino. Twari tubarusha hanyuma batwinjiza ibitego.

Twakinnye n’ikipe ikomeye kandi buri gihe biragorana, ni Premier League.

"N’umupira w’amaguru, bafite abakinnyi beza kandi niba utagiye hariya ngo wice, uzagira ikibazo gikomeye - kandi niko byagenze."

Rutahizamu Jesus amaze gutsinda ibitego bitatu muri shampiyona kuva yagera muri Arsenal avuye muri Manchester City, afasha Gunners gufata umwanya wa mbere.

Nubwo ku cyumweru yatsinzwe ariko Arsenal yagumye ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe City na Tottenham.

Jesus ufite imyaka 25, avuga ko igihe kigeze ngo ikipe y’abakiri bato ya Mikel Arteta yisubireho kandi yongere gutsinda.

Yagize ati: “Ubu ni igihe cyo gihe cyo kubyigiraho no kuzamura urwego.

Turimo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino ariko haracyari ibintu byo kunoza kuri buri wese,umuntu ku giti cye ndetse n’ikipe.

Iyo urebye ikipe yacu urabona ko tukiri bato. N’ikipe ntoya muri shampiyona,ikomeye cyane ku isi.

Tugomba gufatanya kandi tukazamura urwego nk’ikipe kandi ntidutekereze kuri ibi.

Uyu mukino wagiye. Tugomba kwiga hanyuma tugakora neza ubutaha.

Turimo dukina neza, ni byiza, ariko ntawe utunganye.

Nta kipe ku isi itunganye kandi tugomba gukina dushaka kwinjiza igitego kandi ntitwinjizwe. Ariko rimwe na rimwe uwo duhanganye aba afite abakinnyi beza.

Ntekereza ko ubu ari urugamba rwacu kuzamura urwego mu bintu byinshi no kugaruka dukomeye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa