Rutahizamu wa Arsenal, Gabriel Fernando de Jesus, yatandukanye n’umukunzi we, nyuma y’amezi 8 bibarutse umwana wabo wa mbere.
Raiane Lima w’imyaka 21,usanzwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yatangaje n’uyu rutahizamu wa Arsenal w’imyaka 25.
Raiane abinyujije kuri Instagram story yemeje ayo makuru nubwo ubutumwa yahise abukuraho.
Ibi bije nyuma y’amezi 8 bari bamaze bakiriye umwana wabo w’umukobwa witwa,Helena.
Nta foto n’imwe ya Jesus na Raiane ikirangwa kuri Instagram zabo.
Aba (...)

Aba batangiye gukundana muri Nyakanga 2021 gusa abo ku ruhande rwa Jesus batunguwe n’uku gutandukana gutunguranye.
Raiane yanditse kuriInsta story ati: "Mbere y’uko ibihuha bikwirakwira,Njyewe ubwanjye ndashaka kubamenyesha ko njye na Gabriel tutagikundana.
Kandi uwo ariwe wese ushaka guca urubanza abikore.Ushaka kuvuga ibibi wese abivuge.
Kuko bamwe bakunda byacitse...Ushaka kwishima ashobora kwishima by’umwihariko abagize umuryango].
Uyu mukinnyi wa Arsenal amaze iminsi mu mvune yakuye mu gikombe cy’isi ndetse ubu ari kugerageza kugaruka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *