skol

Gacinya ari mu mazi abira nyuma yo gufata umwenda muri Company ya Betting umuryango utabizi

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Ikipe ya Rayon Sports yatumije inama y’inteko rusange y’igitaraganya nyuma y’aho biri kuvugwa ko umwe mu bayobozi b’inzibacyuho Gacinya Dennis yaba yarafashe umwenda muri imwe muri kompanyi ya Betting ayemerera ko bazayamamariza mu mwaka w’imikino utaha ibintu yakoze ataganiriye n’abayobozi b’Umuryango. Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko iyi nama izaba ku italiki ya 17 Nzeri uyu mwaka uretse iki kibazo iziga ku kibazo cy’imishahara cyatangiye kuba ingorabahizi mu gihe na shampiyona (…)

Ikipe ya Rayon Sports yatumije inama y’inteko rusange y’igitaraganya nyuma y’aho biri kuvugwa ko umwe mu bayobozi b’inzibacyuho Gacinya Dennis yaba yarafashe umwenda muri imwe muri kompanyi ya Betting ayemerera ko bazayamamariza mu mwaka w’imikino utaha ibintu yakoze ataganiriye n’abayobozi b’Umuryango.

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko iyi nama izaba ku italiki ya 17 Nzeri uyu mwaka uretse iki kibazo iziga ku kibazo cy’imishahara cyatangiye kuba ingorabahizi mu gihe na shampiyona itaratangira aho ndetse ngo iyi nama iziga no ku bindi bibazo by’urusobe biri muri iyi kipe.

Mu ibaruwa Umuryango ufitiye Kopi yanditswe n’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Ngarambe Charles iravuga ko iyi nama izaba igamije kurebera hamwe ibijyanye na Raporo y’umwaka wa 2016-2017,umushinga w’ingengo y’imali 2017-2018,raporo y’abagenzuzi b’imari n’ibindi gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko iyi nama rukokoma izaba irebera hamwe ibijyanye ni umwenda uyu Gacinya Dennis yafashe muri iyi Betting tutabashije kumenya kandi nta burenganzira afite ku bijyanye no kwamamariza abaterankunga.

Nyuma yo kutumvikana hagati y’umuryango wa Rayon Sports n’abayobozi ba FC barangajwe imbere na Gacinya Dennis, bakoze ibishoboka byose bagura abakinnyi bakomeye barimo Yannick Mukunzi mu rwego rwo gushimisha abafana ba Rayon Sports gusa biravugwa ko aya mafaranga yaguzwe Yannick ari ayo Gacinya yafashe muri iyi betting kuko mbere y’uko uyu musore agurwa Gacinya yatangarije abahagarariye amatsinda y’abafana ba Rayon Sports ko amafaranga yo kugura abakinnyi yashize anabasaba kwisuganya ngo haboneke amafaranga yo kugura Diarra.

Ibitekerezo

  • Iki ariko ndabona atari ikibazo. None se Gacinya ntiyabikoze ku neza ya Rayonsport. Mu nama izaberamo amatora, Gacinya azabe ariwe uba Perezida, abo basaza bigireyo kuko numva batekereza ibyavuye ku gihe. Gacinya acishije bugufi Igikona, bo cyari cyarabigaruriye, barangiza ngo iki? Yari kureka umukinnyi akaducika se? Kwamamaza se umuntu akaduha amafaranga hari icyo dushora. Muvane amatiku aho.

    Ngiyo ikipe ikomeye Yannik Mukunzi yagiyemo ngo imishahara yatangiye kuba ikibazo na shampiona itaratangira Gasenyi ntimukipase muremure muhungu wacu Yannik wafashe ikimezo kigayitse kdi uzicuza

    niba ageze aho kwibira ikipe akishyira mukaga kangana kuriya ni urukundo rudasanswe afitiye rayon, kandi turamushimira ibyiza amaze kutugezaho nk’abafana, ibindi bazicare babicoce ubuse YANIK yari kuboneka gute iyo adakina ziriya kata???????????????????????????????????

    Ko muratweretse uko ari mu mazi abira?Yarezwe see, yafashwe se,ariko gushyushya sbantu imitwe mubifitemo nyungu ki? Ese iyo betting yanyu yitwa ngo iki? Iri tangazamakuru ribahatisha ntaho rituganisha ariko

    Yeeeeee, mbese ni ibi? Harubwo se amafaranga yayafashe ayajyana iwe ngo ayatungishe umuryango? Ibi biroroshye cyane. Ngo imishahar igoranye mbere y’uko championat itangira; ubwose utaziko amafaranga menshi ahemba abakinnyi aturuka kubibiga ninde? Championat nitangira ibintu bizaba byoroshye!!!

    Ari mu mazi abira?????!!!!! ariko abanyamakuru baragwira kabisa,wagirango yakoze bombe a H kweri??? !!!!

    Gacinya ahubwo akwiriye igikombe cy’ishimwe kuko ahora ashakira ineza ikipe yacu, kwaka ideni si ikosa rwose kuko aba yayashoye muri equipe yacu, kdi mwe mwirirwa mushyushya imitwe y’abarayon muzaseba,

    Niyo mwamusebya gute ni uko yabafashe kumunwa, namwe abanyamakuru ni inda n’umunwa mubunza kwa Ngarambe, Vital, na baba basaza bose bafite amatwara ya cyera kungoma zashize bifuza ko Gacinya avaho.

    Mwitonde ahubwo agende yake indi nguzanyo atugurire abakinnyi,

    Ubu se Yannik Mukunzi yamwishyuye iki? Ninde wagiye kumurambagiza? Mureke Gacinya akomeze akazi ahubwo atorerwe kuyiyobora ubundi twitwarire ibikombe.

    Ayayayaya ubuse ibi murumva ari ikibazo ahubwo Gacinya ni umusaza kbs uyu niwe president dushaka kbs

    ariko bagiye bareka kujijisha abantu umuntu ni campan ye numuhungu wahadji none ngo arimumazi abira bahumure azayabamo ubuse bafatanya inamarusange nibi bihuriyehe ndabandora numwana wumunyarwanda

    njyewe ndashaka kwivugira kuruyu munyamakuru wagaragaje unprofessionalism cyane nonese kuba inama yatumijwe nubundi ko yagombaga kuba murukukwacyenda nigitaraganya gute yaripanze ikindi kuba bagirana amasezerano byaba aribyiza kuko nibwo buryo bwiza bwubucuruzi muri football kandi nawe ntanahamwe wagaraje ubifiteho icyibazo yaba kuruhande rwa rayon sport cga iyo company uretse wowe ikindi ntanagihamya ko byanabaye kuko ntaruhande narumwe rubyemeza cyangwa se ngo utwereke amasezerano bagiranye ibi mbifata nko kubura ubunyamwuga mukazi

    Iyabatwagiraga, abagabo
    Nkuyu.

    ahubwo ndumva Gacinya akwiye gushimirwa kuko ayo mafranga yayakoreshej neza kandi ntabwo iyi betting company izayatwishyuza . kwamamaza? ahubwo bayitubwire dutangire kubetinga

    Buri wese namenye akazi ke ashiznwe kdi Abe ariko akora. Gacinya arigukora akazi ke ahinzwe neza. Ibindi rero murikuvuga ni amaco yinda ndibaza ko mushaka kugonganisha abarayon.

    Buri wese namenye akazi ke ashiznwe kdi Abe ariko akora. Gacinya arigukora akazi ke ahinzwe neza. Ibindi rero murikuvuga ni amaco yinda ndibaza ko mushaka kugonganisha abarayon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa