skol
fortebet

Gacinya yatangaje intego nyamukuru ikipe ya Rayon Sports ifite mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,ndetse kuri ubu akaba ari mu bayobozi bayo b’agateganyo Gacinya Dennis aratangaza ko ikiraje ishinga ikipe ya Rayon Sports ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete igiye gucuruza imikino y’amahirwe mu Rwanda Fezabet kuwa kabiri w’iki cyumweru. Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times ku munsi w’ejo aho yavuze ko uyu mufatanyabikorwa yabongereye ingufu z’amafaranga ku buryo (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,ndetse kuri ubu akaba ari mu bayobozi bayo b’agateganyo Gacinya Dennis aratangaza ko ikiraje ishinga ikipe ya Rayon Sports ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete igiye gucuruza imikino y’amahirwe mu Rwanda Fezabet kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times ku munsi w’ejo aho yavuze ko uyu mufatanyabikorwa yabongereye ingufu z’amafaranga ku buryo bagiye gutegura ikipe uko bishoboka kose ndetse bakazamura agahimbazamusyi kugira ngo abakinnyi ba Rayon Sports bazitware neza ubwo iyi mikino izaba itangiye mu mwaka utaha.

Yagize ati “Nyuma yo kubona undi mufatanyabikorwa,intego yacu ubu niyo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup umwaka utaha.Ni ingufu zikomeye twabonye kuko iyo ugiye guhatana ku rwego mpuzamahanga ukenera ingufu z’amafaranga.ibi bizadufasha guhemba neza abakinnyi kandi bidufashe kuzamura morali yabo.”

Fezabet yabaye umufatanyabikorwa wa kabiri wa Rayon Sports aho yaje isanga umufatanyabikorwa w’Imena SKOL ndetse iyi sosiyete yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’imyaka 4 azarangira Rayon Sports ihawe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 237 utabariyemo ayo bazahabwa bitwaye neza.

Kugera mu matsinda kwa Rayon Sports kuzayifasha guhabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda na Fezabet cyane ko biri mu masezerano bagiranye aho bazahabwa miliyoni 5 nibisubiza igikombe cya shampiyona ndetse bakazahabwa miliyoni 2 nibatwara igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa