skol
fortebet

Gael Monfils ukundwa na benshi mu mukino wa Tennis yakoze ubukwe n’umukunzi we Svitolina bahuje umwuga

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Tennis uri mu bakundwa na benshi,Gael Monfils ukomoka mu Bufaransa,yashyingiranwe n’umukunzi we Elina Svitolina nawe w’umuhanga cyane muri Tennis bari bamaze imyaka isaga 2 bakundana.
Monfils uri mu birabura bake bagiye bitwara neza mu mukino wa Tennis,yashyingiranwe na Elina Svitolina we uhora mu bakobwa 10 ba mbere ku isi bahagaze neza.
Gael Monfils na Elina Svitolina nibo bakinnyi ba Tennis bakundanandetse itsinda ryabo nk’abakundanye rizwi nka “GEMS”ryaramamaye cyane ku isi. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Tennis uri mu bakundwa na benshi,Gael Monfils ukomoka mu Bufaransa,yashyingiranwe n’umukunzi we Elina Svitolina nawe w’umuhanga cyane muri Tennis bari bamaze imyaka isaga 2 bakundana.

Monfils uri mu birabura bake bagiye bitwara neza mu mukino wa Tennis,yashyingiranwe na Elina Svitolina we uhora mu bakobwa 10 ba mbere ku isi bahagaze neza.

Gael Monfils na Elina Svitolina nibo bakinnyi ba Tennis bakundanandetse itsinda ryabo nk’abakundanye rizwi nka “GEMS”ryaramamaye cyane ku isi.

Monfils w’imyaka 34 yashyingiranwe na Elina Svitolina ukomoka muri Ukraine w’imyaka 26 y’amavuko nyuma y’uko bari bamaze igihe babana mu nzu.

Monfils yambitse impeta Elina Svitolina muri Mata uyu mwaka ndetse kuri uyu wa gatanu bakoze ubukwe.

Monfils amaze gutwara ibikombe 10 muri Tennis bitarimo kimwe mu bikomeye muri uyu mukino mu gihe umugore we Elina Svitolina amaze gutwara 15 bitarimo igikomeye muri uyu mukino bizwi nka “Grand slams”.

Amafaranga bakoreye muri uyu mwuga bajya kuyanganya kuko Monfils amaze gukorera asaga miliyoni 19 z’amadolari mu gihe Elina Svitolina zirenga 20 z’amadolari.

Kugeza ubu,Monfils n’uwa 17 ku isi muri Tennis mu gihe Elina Svitolina ari uwa 6 ku isi.Ku munsi w’ejo, Gael Monfils yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko ariwo munsi wa nyuma Svitolina ari umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa