Gareth Bale yashyize avuga byinshi ku burakari yatewe na Zinedine Zidane ku mukino wa Liverpool
Yanditswe: Monday 17, Sep 2018
Rutahizamu Gareth Bale ukinira ikipe ya Real Madrid yavuze ko atishimiye uburyo uwahoze ari umutoza we Zinedine Zidane yahisemo kumwicaza ku ntebe y’abasimbura ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League baheruka gutsinda Liverpool ibitego 3-1 mu mujyi wa Kiev,kandi yari amaze iminsi ahagaze neza kandi atsinda ibitego bikenewe.
Bale wabanjwe ku ntebe y’abasimbura ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Real Madrid iheruka gutsindamo Liverpool ibitego 3-1 mu mujyi wa Kiev,yatangaje ko igitego gitangaje yatsinze yikaraze mu kirere yagifashijwemo n’uburakari yinjiranye mu kibuga.
Bale yabwiye ikinyamakuru Dailymail ko yababajwe cyane no kumva ko atari bubanze mu kibuga byatumye ubwo yinjiraga mu gice cya kabiri asimbuye yinjirana uburakari bwamufashije gutsinda ibitego 2 birimo n’icyo yatsinze yikaraze mu kirere.
Yagize ati “Nari ndakaye cyane mbabwije ukuri.Numvaga nkwiye kubanza mu kibuga kuko nari maze iminsi nitwara neza,nsinda ibitego.Byari bigoye guhisha umujinya wanjye kuri uriya munsi.Uburakari nari mfite ku mukino wa nyuma wa Champions League nibwo bwatumye nsinda kiriya gitego cyiza cyane.”
Mbere y’uyu mukino wa nyuma,Bale yari amaze gutsinda ibitego 4 byikurikiranya birimo nicyo yari yatsinze Villarreal mu cyumweru cyari cyabanje,gusa Zidane yamwimye amahirwe yo kubanza mu kibuga ayaha Isco utaragize icyo amufasha.
Bale yavuze ko atigeze atsinda igitego aryamye mu kirere mbere y’iki yatsinze Liverpool gusa uburakari yari afite bwatumye atera umupira n’umujinya ujya mu izamu rya Karius ntiyabasha kuwukuramo ndetse amuha ikindi gitego mu minota yakurikiyeho.
Bale yatangaje ko yatunguwe no kubona iki gitego yatsinze Liverpool kitaratowe mu bitego 10 byiza bya UEFA,avuga ko uwatoranyije biriya bitego atazi icyo yagendeyeho akuramo igitego cye.
Bale yavuze ko yababajwe no kwicazwa na Zidane i Kiev
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *