skol

Gasogi United yasinye amasezerano ya miliyari 1 Frw

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Kuri uyu wa Kane, Ikipe ya Gasogi United yasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1,453,000,000 mu myaka itanu n’umufatanyabikorwa mushya Jayrutty Investment Limited yo muri Tanzania uzajya anayiha n’ibikoresho birimo imyambaro.

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi wa Jayrutty Investment Limited ,Joseph Rwegasira yavuze ko izaha iyi kipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda miliyari 1,453,000,000 ndetse n’ibikoresho birimo imyambaro.

Ati" Mu myaka itanu tuzashyiramo miliyoni y’amadolari mu mafaranga n’ibirenze iyo miliyoni mu bindi byose ikipe ikenere uhereye ku myambaro yo gukinana.Ntabwo ari ugutera inkunga bizaba ari imikoranire, ni ugufatana ikiganza, Gasogi United ikabona ibyo igombwa natwe tukabona ibyo tugombwa. Hari inyungu nyinshi zizavamo harimo amafaranga n’ibitari amafaranga."

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko uyu muterankunga azabambika ndetse akanabaha ibikoresho byose kugeza no ku myenda y’abafana.

Ati"Dushingiye ku mateka ya Jayrutty Investiment Ltd, imyenda bazaduha bazatwambika guhera ku myenda, amasogisi kugeza ku nkweto zo gukinana ndetse abafana babibone ku giciro gito mu gihe bazanambika amakipe yacu y’abato."

Jayrutty Investment Limited isanzwe ikorana na Simba SC yo muri Tanzania aho mu myaka itanu bazakorana kuva 2025 kugeza 2030 basinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 17 z’amadolari.

umuyobozi wa Jayrutty Investment Limited ,Joseph Rwegasira yavuze ko izaha iyi kipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda miliyari 1,453,000,000 ndetse n’ibikoresho birimo imyambaro

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko uyu muterankunga azabambika ndetse akanabaha ibikoresho byose kugeza no ku myenda y’abafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa