skol
fortebet

Gasogi United yatunguye APR FC iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 21, Feb 2024

Gasogi United yatunguye APR FC iyisezerera mu gikombe cy'Amahoro

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Gasogi United yakoze ibyo benshi batatekerezaga isezerera APR FC mu gikombe cy’Amahoro kuri penaliti 4-3 muri 1/4 cy’irangiza.Umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza,uwo kwishyura nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 hitabazwa penaliti.

APR FC ntiyahiriwe kuko Ruboneka Jean Bosco na Victor Mbaoma bahushije penaliti mu gihe Serge Kabanda ariwe wahushije iya Gasogi United.

APR FC yujuje imyaka 7 idatwara igikombe cy’Amahoro.

Muri 1/2 Gasogi United izahura na Police FC yo yasezereye Gorilla FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Mu wundi mukino wa 1/2, Bugesera FC yasezereye Mukura VS iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi.Izahura na Rayon Sports.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze mu gikombe cy’Amahoro:

Mukura VS&L 0-1 Bugesera FC [Gakwaya Léonard 40’]

Police FC 2-1 Gorilla FC

Abatsinze ibitego:Ismaila Moro[P]34’,Odili Chukwuma 40’ icya Gorilla FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Emmanuel 56’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa