skol

Gasogi United yikomye abasifuzi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2023

featured-image

Ikipe ya Gasogi United ntiyishimiye ibyemezo byafashwe n’abasifuzi mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1.
Gasogi United yari yahize gutsinda Rayon Sports ahanini binyuze kuri Perezida wayo KNC,yatahanye kwijujuta bitewe n’imisifurire.
Bigitangira ku munota wa 11,igitego cya Djumekou Maxwell wa Gasogi United cyanzwe, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.
Amashusho agaragaza ko uyu ataririye,hakiyongeraho igitego cya mbere Onana wa (…)

Ikipe ya Gasogi United ntiyishimiye ibyemezo byafashwe n’abasifuzi mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1.

Gasogi United yari yahize gutsinda Rayon Sports ahanini binyuze kuri Perezida wayo KNC,yatahanye kwijujuta bitewe n’imisifurire.

Bigitangira ku munota wa 11,igitego cya Djumekou Maxwell wa Gasogi United cyanzwe, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Amashusho agaragaza ko uyu ataririye,hakiyongeraho igitego cya mbere Onana wa Rayon Sports yatsinze asa n’uwakoze ku mukinnyi Makenzi wa Gasogi United.

Guhera ku mutoza wayo kugera kuri Perezida wayo bose bemeza ko basifuriwe nabi muri uyu mukino.

Umutoza Mukuru wa Gasogi United, Paul Kiwanuka, yabwiye abanyamakuru ko atavuga ku misifurire ariko ko hari umuntu atavuze izina ukwiriye guha umusifuzi igihembo cy’uwitwaye neza mu mukino.

Uyu mutoza nubwo ateruye ngo yemeze ko yibwe ariko mu mvugo ye yagaragazaga ko umusifuzi yabogamiye ku ruhande rumwe.

Mu kiganiro KNC yahaye abanyamakuru nyuma y’umukino, yavuze ko abantu bameze nk’abasifuye umukino wa Gasogi United na Rayons Sports bakwiye kuva mu mupira w’amaguru.

Ati “Nitwumva turambiwe uyu mwanda tuzawuvamo…Ntabwo twakomeza gutwika amafaranga yacu mu bintu bimwe.”

Ikipe ya Gasogi United yagaragaje ko itanyuzwe n’imyitwarire y’abasifuzi kuri uyu mukino mu butumwa yashyize hanze.

Gasogi yagize iti “Nubwo tutishimiye ibivuye mu mukino, turashimira

Rwanda police, Akarere ka Bugesera na FERWAFA badufashije mu migendekere myiza yo kwakira abantu bafite umutekano.”

Gasogi United kandi yerekanye amashusho aho Onana asunika umukinnyi Makenzi mbere yo gutsinda igitego cya mbere, ikavuga ko yifuza ko FERWAFA izagira icyo ibikoraho.

Iti “twizeye ko FERWAFA izagira icyo ikora.Biteye isoni”, mu bundi butumwa Gasogi yanditse iti “Enough is Enough” (Turarambiwe).

Mbere y’uko APR FC ikina na Etincelles FC kuri iki cyumweru, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 39, Kiyovu Sports ni iya kabiri na 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

Ibitekerezo

  • Ntamwana usya aravoma
    Kdi KNC akwiriye kwiga kwubaha kurusha gusakuza nkumwana wigisambo ugaya ibiryo ataranarya
    Ijwi ryawe rigatukira muri studio yawe papa gusa wige kwubaha c’est tout

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa