Gasogi United yisubiyeho igaruka muri shampiyona ihagama Kiyovu Sports
Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

Nyuma yo kwisubiraho ku cyemezo cyo gusezera amarushanwa ya FERWAFA, Gasogi United yakiriwe na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma iyi kipe y’umunyemari KNC ikomeze urugendo rwo guhagama Kiyovu Sports.
Gasogi United niyo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyongira Danny,ku mupira wari uvuye muri koruneri, akinisha neza umutwe.
Tuyisenge Hakim uzwi nka "Dieme" niwe wishyuye igitego cya Kiyovu Sports ariko ntiyacishimira kuko yatsinze ikipe yavuyemo.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ari nako uyu mukino warangiye.
Urucaca rwafashe umwanya wa munani n’amanota 24, Gasogi iba iya 10 n’amanota 23.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yari yitabiriye uyu mukino ikipe ye yakiriwemo na Kiyovu Sports ku Munsi wa 19 wa Shampiyona.
Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu muyobozi atangaje ko asheshe ikipe ndetse itazongera gukina amarushanwa ya FERWAFA kubera "umwanda uri mu mupira w’u Rwanda."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *