Gen Mubarakh Muganga yabwiye amagambo akomeye abakinnyi ba ARPR FC
Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC,Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi b’ikipe y’Ingabo mbere y’uko bacakirana na Rayon Sports mu mukino ukomeye kuri uyu wa gatandatu.
APR FC idaheruka gutsinda Rayon Sports,yakubise agatoki ku kandi ivuga ko igomba kuyihaniza kuri uyu munsi wa 24 wa shampiyona.
APR FC yatangaje ko yaje kureba uko ikipe yiteguye ndetse no kuyibwira ko ishyigikiwe mu buryo bwose mbere yo guhura na mukeba.
Uyu muyobozi kandi yari yagaragaye no ku mukino w’ikirarane iyi kipe iheruka gutsindamo Etoile de l’Est igitego 1-0 tariki 5 Werurwe.
APR FC itaratsindwa muri Shampiyona ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amaota 55, aho irusha Murera iyikurikiye amanota 10.
Usibye Nsengiyuma Irshad (Parfait) na Apam Bemol, abandi bakinnyi bose barahari ku ruhande rwa APR FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *