skol
fortebet

Gen Mubarakh yageneye ubutumwa abakinnyi ba APR FC

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubaraka Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League, abasaba gushimisha inkotanyi basezerera Pyramids FC.

Sponsored Ad

Ni mu mukino wo kwishyura wa Caf Champions League, uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 saa mbiri z’ijoro ukabera mu Misiri.

Ikipe ya Apr FC yamaze kugera muri iki gihugu aho igomba gukina uyu mukino wo kwishyura , dore ko umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye amakipe yombi anaganyije 1-1.

Abicishije ku rubuga rwa X, Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwihagararaho bagakora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

Yagize ati “Bakinnyi ba APR F.C, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, nimuze duhigure Abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR F.C, intsinzi Iteka.”

Amakuru avuga buri mukinnyi yemerewe agahimbazamusyi k’amadorali ibihumbi 3000 nibasezerera Pyramids, Gen Mubarakh na we ngo yemeye kongeraho andi ariko amateka akandikwa.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntabwo irakura intsinzi mu Barabu, ndetse mu mwaka wa 2004 ubwo yasezereraga Zamalek yo mu Misiri mu cyiciro wagereranya n’iki, yari yatsindiwe mu Misiri 3-2 gusa itsindira i Kigali ibitego 4-1.

Iyi kipe mbere yo guhaguruka mu Rwanda umukinnyi wayo wo hagati Taddeo Lwanga yijeje abafana ko bazakora ibishoboka bagakosora amakosa yakorewe i Kigali, maze bakaba batera intambwe yananiye ababanjirije muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa