skol
Kigali

Georgina Rodriguez yahishuye akaga yahuye nako ubwo yasuraga Cristiano Ronaldo bwa mbere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez akomeje kuvugwa mu binyamakuru kubera ukuntu agenda atangaza byinshi ku buzima bwe nyuma yo guhura na kiriya cyamamare.

Uyu mukobwa witegura kuzuza imyaka 28 kuwa Kane w’iki cyumweru,agiye gushyira hanze filimi mbarankuru yise "I am Gerorgina"yakozwe na Netflix aho azavuga byinshi ku buzima bwe na Cristiano Ronaldo.

Ubwo yabazwaga uko byagenze agera kwa Cristiano Ronaldo bwa mbere,Georgina yavuze ko inzu ye yari nini ku buryo byamugoye kugaruka muri salon amara hafi igice cy’isaha yayobye.

Georgina yagize ati: “Ubwa mbere ngiye kwa Cristiano narayobaga igihe cyose nabaga ngiye mu gikoni gushaka amazi.

Rimwe na rimwe byantwaraga igice cy’isaha kugira ngo nsubire mu cyumba cy’uruganiriro kuko nabaga nabuze inzira.Yari inzu nini cyane. Kuva nkiri umwana, nari naramenyereye kuba mu nzu nto.

Nyuma y’igice cy’umwaka, nibwo namenye aho ibintu byose biba."

Iyo winjiye muri Parking ya Cristiano Ronaldo usangamo imodoka nyinshi zihenze zirimo Rolls-Royces ebyiri, Ferraris na Bugatti.

Abajijwe uko umuryango wabo ubayeho,Georgina yagize ati: “Tumeze nk’indi miryango yose. Dufatira hamwe ifunguro rya mu gitondo, Cris ajya mu myitozo, ngategura ibikenewe byose.

Niba ari ngomba kwita ku nzu ndabikora,kujya mu biruhuko, ingendo, imishinga y’ejo hazaza,abana banjye.

Kuri njye, urugo rwanjye ni nk’urusengero rwanjye, ahantu ho kuruhukira, mfite amahoro nkeneye.

Yongeyeho ati: “Ntabwo nibona nk’umuntu udasanzwe ariko nibwira ko ndi umugore w’umunyamahirwe kuko nzi uko bimera kubaho ntacyo ufite no kubaho ufite byose.

“Nkiri muto, nakundaga kurota kugira umuryango mwiza no kubaka urugo.

Nakundaga kurota igikomangoma kidasanzwe [Prince Charming] iruhande rwanjye. None ubu mfite umwe, hamwe n’abana beza bampa urukundo rwinshi.

Yego, nshobora kuvuga nti: ’Inzozi zanjye zabaye impamo’.

Georgina, watangiye gukundana n’uyu mungabigwi mu mupira w’amaguru ukinira Manchester United ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid ahembwa amapawundi 10 ku isaha, yatangaje ko ibintu bitari byoroshye mu murwa mukuru wa Espagne akihagera.

Yatangaje ko yabaga mu cyumba cyo kubikamo ibintu yakodeshaga amapawundi 250 ku kwezi mbere y’umunsi yahuye na Cristiano Ronaldo akamuhindurira ubuzima.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester City yongeye kwegukana igikombe cya Premier League bivuye...

Ikipe ya Manchester City yongeye gushaka guheza umwuka abakunzi bayo ubwo...
22 May 2022 0

Kizigenza mu gutunga imodoka zihenze!!!Reba imodoka zihenze Aubameyang...

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yakoresheje...
22 May 2022 0

Myugariro Chilwell yatandukanye n’ikizungerezi bakundanaga [AMAFOTO]

Myugariro w’Ubwongereza na Chelsea,Ben Chilwell, yongeye gusubira kubaho nta...
22 May 2022 0

La LIGA yiyemeje kurega PSG nyuma yo gusinyisha Kylian Mbappe

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Kylian Mbappé yemeye kuguma mu ikipe...
22 May 2022 0

Bidasubirwaho Mbappe yagumye mu ikipe ya PSG yamuhaye akayabo

Rutahizamu Kylian Mbappe,yatangaje ku mugaragaro ko agiye kuguma mu ikipe...
21 May 2022 0

REG BBC yasezerewe muri #BAL 2022 mu mukino warebwe na Perezida...

Ikipe ya REGBBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya...
21 May 2022 0