skol
fortebet

Gerard Pique yahishuye uko yashwanye na Pep Guardiola kubera gukundana na Shakira

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Gerard Pique wa FC Barcelona yatangaje ko yigeze gushwana n’uwari umutoza we Pep Guardiola ubwo yatangiraga gukundana n’umugore we Shakira.
Urukundo rwa Pique na Shakira rwatangiye muri 2011 nyuma yo guhurira mu gikombe cy’isi bakamenyana.
Pique yavuze ko uyu mutoza yakundaga kugenzura buri kantu kose ndetse ngo igitutu yamushyiragaho cyari kigiye gutuma ava muri iyi kipe akigira ahandi.
Pique na Guardiola bishimiye gutwara ibikombe 3 bya La Liga guhera muri 2008 kugeza 2012, (...)

Sponsored Ad

Myugariro Gerard Pique wa FC Barcelona yatangaje ko yigeze gushwana n’uwari umutoza we Pep Guardiola ubwo yatangiraga gukundana n’umugore we Shakira.

Urukundo rwa Pique na Shakira rwatangiye muri 2011 nyuma yo guhurira mu gikombe cy’isi bakamenyana.

Pique yavuze ko uyu mutoza yakundaga kugenzura buri kantu kose ndetse ngo igitutu yamushyiragaho cyari kigiye gutuma ava muri iyi kipe akigira ahandi.

Pique na Guardiola bishimiye gutwara ibikombe 3 bya La Liga guhera muri 2008 kugeza 2012, n’ibindi 2 bya Champions League gusa nyuma y’aho urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

Pique yavuze ko guhangana kwa Pep Guardiola na Jose Mourinho kwarambiye abakinnyi ba FC Barcelona kugeza naho Pep Guardiola yashakaga kubuza uyu mukinnyi gukundana na Shakira.

Pique yabwiye Marca ati “Twageze aho dutangira gushwana nawe[Guardiola],by’umwihariko ikipe muri rusange.Guhangana kwe na Mourinho kwari guteye umujinya.Pep yashakaga kugenzura buri kimwe cyaberaga mu ikipe.Natangiye gukundana na Shakira turashwana ariko ubu umubano wacu umeze neza.

Nari mfite igitutu cyinshi.Numvaga ko mu myitozo tugomba gukora ibitunganye gusa.Niba hari igihe numvaga nshaka kuva muri Barcelona hari mu mpeshyi ya 2011.

Pique na Shakira batangiye gukundana mu ntangiriro za 2011 ari nawo mwaka Barcelona yatwaye LaLiga na Champions League.

Aba bombi bahuza umunsi w’isabukuru gusa umuhanzikazi Shakira arusha Pique imyaka 10 yose.Aba bombi bahuye uyu muhanzikazi ari gukora amashusho y’indirimbo Waka waka y’igikombe cy’isi 2010.

Aba bombi babanye nyuma y’aho Shakira atandukanye n’umugabo we Antonio de la Rua bari bamaze imyaka 11 bakundana.

Aba bombi bafitanye abana 2 b’abahungu Millan na Sasha ndetse muri 2020 Forbes yatangaje ko Pique na Shakira ariwo muryango w’ibyamamare ukomeye kurusha indi yose ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa