skol

Gerard Pique yasezeye ku mupira w’amaguru bitunguranye

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Myugariro Gerard Pique umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya FC Barcelona na Espagne,yatangaje ko agiye gusezera ku mupira w’amaguru.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo arakina umukino we wa nyuma ku myaka ye 35, asoze uyu mwuga yakundaga.
Uyu mugabo yari amaze iminsi mu bibazo bitandukanye birimo gutandukana n’umukunzi we Shakira no kudakorana neza n’umutoza Xavi.
Uyu Myugariro wa Espagne,yari amaze imyaka 14 akinira FC Barcelona, ​​azakina umukino we wa nyuma na Almeria kuri Camp (…)

Myugariro Gerard Pique umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya FC Barcelona na Espagne,yatangaje ko agiye gusezera ku mupira w’amaguru.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo arakina umukino we wa nyuma ku myaka ye 35, asoze uyu mwuga yakundaga.

Uyu mugabo yari amaze iminsi mu bibazo bitandukanye birimo gutandukana n’umukunzi we Shakira no kudakorana neza n’umutoza Xavi.

Uyu Myugariro wa Espagne,yari amaze imyaka 14 akinira FC Barcelona, ​​azakina umukino we wa nyuma na Almeria kuri Camp Nou.

Pique azahora yibukwa nk’umwe muri ba myugariro bafashije FC Barcelona gutwara ibikombe byinshi ndetse afasha igihugu cye kwegukana Euro ebyiri n’igikombe cy’isi.

Yatwaye kandi igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” inshuro umunani, atwarana na FC Barcelona UEFA Champions League inshuro eshatu.

Gerard Piqué mu mashusho yasohoye yavuze ko byose yabigezeho mu gihe amaranye n’abakunzi ba FC Barcelona.

Yagize ati “Umupira w’amaguru wampaye byose mfite. Barcelona na yo yampaye buri kimwe,abafana bacu icyo nakeneye cyose mwarakimpaye.’’

“Ni yo mpamvu inzozi zanjye nagize nkiri muto zose zabaye impamo. None nifuje kubabwira ko noneho bya bindi byose nagombaga gukora ngiye kubishyiraho akadomo.’’

Ubutumwa bwe, Piqué yabusoje aca amarenga ko ashobora kugaruka muri iyi kipe ariko akaza akora indi mirimo itandukanye no kuyikinira.

Ati "Kuri uyu wa Gatandatu ndafata ibihe namaranaga na Barcelona, byose mbimarane n’abana banjye. Nzakomeza gushyigikira ikipe, nzaba umukunzi n’umufana wayo, kandi muranzi neza bidatinze tuzabonana."

Tariki 27 Gicurasi 2008 ni bwo FC Barcelona yasinyishije Gerard Piqué nk’umukinnyi wayo avuye muri Manchester United yo mu Bwongereza.

Yatangiriye ruhago mu ishuri ry’abato ba FC Barcelona mu 1997 mbere yo kuyivamo mu 2004, yerekeza muri Man United yamazemo imyaka ine mbere yo gusubira ku ivuko.

Ubusanzwe,abandi bakinnyi bateguzaga abafana ko bazasezera mbere ariko uyu myugariro yatunguranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo ahita asezera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa