skol
fortebet

Gianluigi Donnarumma yavuze impamvu itangaje atishimiye gukuramo penaliti ya Saka

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Gianluigi Donnarumma wabaye umukinnyi w’irushanwa rya EURO 2020 yavuze ko nyuma yo gukuramo penaliti ya Bukayo Saka atigeze yishima kubera ko atari azi ko batsinze.
Gianluigi Donnarumma yavuze ko ubwo yari akuyemo iyi penaliti y’intsinzi,yari aziko bakomeza gutera izindi,gusa atungurwa no kubona bagenzi be bamusanga baza kwishimira intsinzi.
Gianluigi Donnarumma yari yashimwe na benshi mu bafana kubera ukuntu yitwaye akimara gukuramo penaliti z’Ubwongereza gusa benshi ntibari bazi (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu Gianluigi Donnarumma wabaye umukinnyi w’irushanwa rya EURO 2020 yavuze ko nyuma yo gukuramo penaliti ya Bukayo Saka atigeze yishima kubera ko atari azi ko batsinze.

Gianluigi Donnarumma yavuze ko ubwo yari akuyemo iyi penaliti y’intsinzi,yari aziko bakomeza gutera izindi,gusa atungurwa no kubona bagenzi be bamusanga baza kwishimira intsinzi.

Gianluigi Donnarumma yari yashimwe na benshi mu bafana kubera ukuntu yitwaye akimara gukuramo penaliti z’Ubwongereza gusa benshi ntibari bazi impamvu atigeze yishimira iyi ntsinzi ikomeye Ubutaliyani bwagezeho.

Aganira na Sky Sport Italia, Gianluigi Donnarumma yavuze ko yari azi ko Ubutaliyani bwegukane igikombe busabwa gutsinda indi penaliti nyamara atazi ko ahesheje intsinzi igihugu cye.

Yagize ati “Ntabwo nishimiye intsinzi kubera ko ntari nzi ko twatsinze.”

Icyakora hari bamwe mu bafana b’Ubutaliyani nabo babanje kugira ngo penaliti ziracyakomeje cyangwa se Gianluigi Donnarumma yavuye ku murongo mbere y’uko batera ariyo mpamvu batinze batinze kwishimira iki gikombe cya kabiri cya Euro batwaye.

Kuri uyu wa Mbere,Ubutaliyani bwakiriwe I Roma nk’abami aho abafana benshi cyane bari buzuye imihanda baha amashyi abakinnyi babo ndetse banabafotora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa