skol
Kigali

Giannis Antetokoumpo yahesheje Milwaukee Bucks igikombe cya NBA yaherukaga 1971

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 July 2021

Giannis Antetokounmpo, umusore wigeze gucuruza ku mihanda ya Athens, ubu ni we MVP ku mikino ya nyuma - umukinnyi urusha abandi gukina neza basketball muri NBA, nyuma y’uko atsinze hafi 1/2 cy’amanota yahaye intsinzi Milwaukee Bucks imbere ya Phoenix Suns.


Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba ’Most Valuable Player’ wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns.

Ni ubwa mbere mu gice cy’ikinyejana gishize Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w’imyaka 26 na bagenzi be nka Khris Middleton, Jrue Holiday cyangwa Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.

Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.

Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w’imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.

Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk’umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n’umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.

Bitandukanye na Jordan, Antetokounmpo ageze kuri iyo mihigo ine mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Intsinzi ya Bucks mu ijoro ryo ku wa kabiri (mu gitondo ku wa gatatu mu Burundi no mu Rwanda) ikuyeho icyizere kuri Chris Paul wa Suns wifuzaga gutwara igikombe cya mbere mu myaka 16 amaze muri NBA.

Chris Paul w’imyaka 36 yarigaragaje muri iyi mikino itandatu ishize, no mu mukino warangiye yatsinze amanota menshi muri Suns, 26.

Paul, bahimba Point God, agiye kuba umukinnyi wigenga nyuma y’uko amasezerano ye na Suns arangiye, Phoenix Suns ishobora kongera amasezerano ye imyaka ibiri kuri miliyoni $70.

Naho Antetokounmpo yishimiye guha igikombe Bucks imbere y’abakinnyi b’ibirangirire babiri baheruka guha iyi kipe igikombe mu 1971, Oscar Robertson na Kareem Abdul-Jabbar.

Mu 2013 ubwo Bucks yatoranyaga Antetokounmpo ari umuhungu w’imyaka 18, yavuze ko rimwe nawe izina rye rishobora kuzajya ahari irya Abdul-Jabbar na Robertson, kuko nimero bambaraga ubu nta mukinnyi ushobora kuzambara muri Bucks.

ESPN ivuga ko yagize ati: "Mu myaka 15, imyaka 20 se…Wenda izina ryanjye rizaba riri hariya iruhande rwa Kareem, Oscar Robertson. Ndizera ko ndi hariya".


BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0