skol
fortebet

Gicumbi FC yahagamye Rayon Sports iyibuza gufata umwanya wa kabiri

Yanditswe: Tuesday 28, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko ishaka igikombe cya shampiyona yahagamwe na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona banganya 0-0 i Gicumbi.
Ryon Sports yari imaze imikino 2 iheruka itanga ibyishimo nyuma yo gutsinda AS Kigali na Police FC,yagowe na Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo kigora benshi banganya 0-0.
Umutoza Lomami Marcel yabwiye RBA ko ku kibuga cya Gicumbi FC kubona inota rimwe bihagije cyane ko abakinnyi be bakomeye nka Youssef Rharb,Essomba Wily Onana na Nizigiyimana (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko ishaka igikombe cya shampiyona yahagamwe na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona banganya 0-0 i Gicumbi.

Ryon Sports yari imaze imikino 2 iheruka itanga ibyishimo nyuma yo gutsinda AS Kigali na Police FC,yagowe na Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo kigora benshi banganya 0-0.

Umutoza Lomami Marcel yabwiye RBA ko ku kibuga cya Gicumbi FC kubona inota rimwe bihagije cyane ko abakinnyi be bakomeye nka Youssef Rharb,Essomba Wily Onana na Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi batabashije guhuza uyu munsi.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo ijye ku mwanya wa 2 n’amanota 21,igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 19 inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere na 23 na APR FC ya kabiri n’amanota 20 ariko ifite ibirarane 3.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Gicumbi FC 0-0 Rayon Sports
Musanze FC 1-1 Etincelles
Marines FC 2-1 Etoile De L’Est

Imikino iteganyijwe kuwa gatatu:

APR FC vs Espoir FC
Police FC vs Gasogi United
Bugesera FC vs Kiyovu SC

Kuwa Kane, 30-12-2021

Rutsiro FC vs Gorilla FC
AS Kigali vs Mukura VS&L

Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze:

1. Kiyovu Sports 23 Pts (-1)
2. APR FC 20 Pts (-3)
3. Rayon Sports 19 Pts
4. AS Kigali 17 Pts (-1)
5. Police FC 16 Pts (-1)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa