skol
fortebet

Gisagara Volleyball Club yatsinzwe biyikura ku gikombe

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yasezerewe mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Sponsored Ad

Ibi byatumye Ikipe ya Gisagara Volleyball Club isezerewe mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo itsinzwe na Esperence de Tunis amaseti 3-0 muri 1/2 cy’irangiza.

U Rwanda rwaherukaga kugira ikipe muri 1/2 cy’irangiza mu 2004 ubwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yasohokaga.

Gisagara VC yageze muri 1/2 itsinze Club de Kalibia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12) muri 1/4 cy’irangiza kuwa Gatandatu.

Kuri uyu wa Mbere saa munani, izakina na Port du Duala bahatanira umwanya wa gatatu.

Gisagara Volleyball Club iri mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo kuba yaratwaye Shampiyona y’u Rwanda.

Esperence de Tunis VC yo muri Tunisie izahura Al Ahly yo mu Misiri ibitse ibikombe bine by’iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa