Umukinnyi Gisubizo uheruka gukubita umutoza akamukomeretsa agiye guhanwa
Yanditswe: Monday 20, Nov 2023
Umukinnyi w’ikipe ya APR Volleyball Club,Merci Gisubizo, ashobora guhagarikwa amezi menshi hanze kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino wa CAVB Zone V Club Championship.
Gisubizo yakoze amahano ubwo yakubitaga umutwe umutoza we Matthew Rwanyonga ku izuru ubwo APR yatsindwaga muri kimwe cya kabiri cy’irangiza na Police VC muri BK Arena ku wa gatandatu.
Aba bombi barashwanye cyane mu karuhuko ko mu iseti ya kabiri ubwo Gisubizo yanengaga umutoza we wamukuye mu kibuga ubwo iyi kipe y’ingabo yari imaze gutsindwa amanota 18-21.
Uyu mukinnyi yakubise umutwe Rwanyonga ku zuru bitera ubushyamirane bukomeye gusa abari hafi bahise batabara barabatandukanya.
Ibyabaye byatumye umukino utindaho iminota irindwi ubwo abari bayoboye umukino bihutiraga gutabara.
Nyuma yo kuganira kuri iki kibazo, umusifuzi mpuzamahanga w’umunya Uganda, Innocent Komakech, yirukanye mu kibuga uyu mukinnyi kubera imyitwarire ye idahwitse mu gihe umutoza wavaga amaraso mu izuru, yahise ajyanwa mu rwambariro kugira ngo avurwe.
Usibye guhagarikwa ku mukino w’umwanya wa gatatu wo ku cyumweru na Kepler, Gisubizo ashobora guhagarikwa amezi menshi kubera imyitwarire idahwitse.
Imyitwarire ya Gisubizo yababaje abakunzi ba volley ball benshi, barimo visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB) Eric Nsabimana wavuze ko ibyo yakoze bidakwiriye umukinnyi nka we.
Nsabimana yabwiye Times Sport ati: "Imyitwarire ye ntabwo imukwiriye."
Abajijwe niba uyu mukinnyi ashobora kuregwa, uyu muyobozi yagize ati: "Tuzaganira n’ikipe ye [APR] mbere yo gutangaza umwanzuro ku myitwarire ye."
Ntabwo bwari ubwa mbere Gisubizo,usanzwe ari murumuna w’uwahoze ari umukinnyi wa volley ball mu Rwanda, Pierre Marshall Kwizera, ahagarikwa kubera imyitwarire mibi.
Uyu musore inshuro nyinshi yagiye ashwana n’umutoza we Dominique Ntawangundi ubwo yari mu ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa nyafurika ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21 yabereye muri Tuniziya muri Kanama 2022.
Eric Nsabimana, icyo gihe wari umuyobozi uhagarariye iyo kipe, yamuhagaritse mu ikipe yigihugu muri ayo marushanwa. Yagarutse mu ikipe nyuma yo kwandika ibaruwa isaba imbabazi.
Nyuma yo gukubita umutwe umutoza we,Gisubizo Merçi yasabye imbabazi umutoza we,abafana ba ruhago.
Kubera gutinya ibihano Gisubizo yasabye imbabazi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *