skol
Kigali

Gorilla FC yahagamye Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 December 2021

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo kuko yananiwe gutsinda Gorilla FC iri kurwana no kugira ubunararibonye muri shampiyona,banganya igitego 1-1.

Nyuma yo guhagarika Masudi Djuma,Rayon Sports yakomeje kwitwara nabi inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

Rayon Sports niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Nizigiyimana Makenzi.

Gorilla yaje kwishyura Iki gitego mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Mohamed Camara.

Rayon Sports yitwaye nabi Nyamara igiye guhura nabo AS Kigali mu mukino Ukurikira.Mu manota 24 imaze gukinira ifite 8.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yagize amanota icyenda nyuma yo gutsindira Espoir FC i Rusizi igitego 1-0 cya Mugisha Patrick mu gihe na Marines FC yagize amanota icyenda itsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0 cya Ishimwe Fiston.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Real Madrid yatwaye Supercopa ikomeza kugwiza ibigwi ku isi...

Ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Athletic Bilbao ibitego 2-0 mu mukino...
17 January 2022 0

#AFCON2021:Equatorial Guinea ya 114 ku isi yakoze mu jisho Algeria yari...

Nyuma y’imikino 35 idatsindwa ndetse ishaka kuba igihugu cya mbere ku isi...
17 January 2022 0

Kiyovu Sports yananiwe guhagarika APR FC y’abakinnyi 10

Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe gutsinda APR FC yahawe ikarita itukura...
16 January 2022 0

Biravugwa: Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza watoje Reims

Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umutoza watoje...
16 January 2022 0

Anthony Martial yateranye amagambo n’umutoza Rangnick

Rutahizamu Anthony Martial yasubije umutoza wa Manchester United, Ralf...
16 January 2022 0

Novak Djokovic wa mbere ku isi muri Tennis yirukanwe muri Australia

Umunya Serbia nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis yamaze gutsindwa...
16 January 2022 0