Gorilla FC yahaye akazi Ivan Minnaert uzwi cyane muri Rayon Sports
Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert yeretswe abakinnyi ba Gorilla FC nk’umutoza wabo mushya mu gihe cy’amezi atanu.
Uyu mubiligi uzwiho kudatinda aho yahawe akazi,yasimbuye Gatera Moussa wirukanwe ndetse n’abungiriza be kuri iki cyumweru,amaze gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0.
Amakuru avugwa nuko Ivan Minnaert wamenyekanye muri Rayon Sports yamaze guhabwa akazi ko gutoza Gorilla FC.
Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports muri 2016 amezi atatu gusa ayivamo tariki 24 Gashyantare 2016 nyuma yo kuyihesha intsinzi y’imikino umunani muri 12 yayitoje.
Muri rusange, Gatera Moussa yirukanwe muri Shampiyona y’uyu mwaka atoje imikino 21, yatsinzemo itanu gusa, yanganyije itandatu atsindwa 10.Yaje kongera kuyigarukamo muri 2018 gusa ayivamo yirukanwe kubera imyitwarire mibi.
Uyu kandi yatoje ikipe ya Mukura VS,Leopards yo muri Kenya n’izindi.
Muri rusange, Gatera Moussa yirukanwe muri Shampiyona y’uyu mwaka atoje imikino 21, yatsinzemo itanu gusa, yanganyije itandatu atsindwa 10.
Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, inganya na Etincelles FC na Bugesera FC. Zirusha kandi umunani Etoile de l’Est ya nyuma na 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *