skol
fortebet

Greenwood ukinira Manchester United arashinjwa gukubita umukunzi we bikabije

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood, arashinjwa guhohotera umukunzi we Harriet Robson kugeza amuvushije amaraso.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram,Harriet yerekanye ibikomere ku mubiri we yandikaho ati: "Ku muntu wese ushaka kumenya ibyo Mason Greenwood yankoreye".
Urukurikirane rw’amashusho ateye ubwoba yerekanye neza ihohoterwa rishingiye ku mubiri. Nyuma uyu mukobwa yaje gushyiraho amashusho aho Greenwood yamutukaga akamutera ubwoba.
Aya makuru yababaje abafana ba (...)

Aya makuru yababaje abafana ba United muri iki gitondo, kuko batinye ibyo uyu imusore wabo w’myaka 20 ashinjwa.

Greenwood afatwa nk’imwe mu mpano zitanga ikizere zazamukiye mu ishuri rya United.

Kubera ko United yanze gushora amafaranga ku wundi rutahizamu ukiri muto, benshi bizeraga ko uyu musore w’imyaka 20 amaherezo azayobora ubusatirizi bwa United.

United yasohoye itangazo muri iki gitondo rigira iti ’Twabonye amashusho n’ibirego byakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo turagira icyo tuvuga kugeza igihe ukuri kuzagaragara. Manchester United ntabwo yihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose. ’

Amakuru kuri Twitter aravuga ko Polisi ya Greater Manchester yabimenyeshejwe, ariko ibi bikaba bitaremezwa.

Uyu musore biramutse bigaragaye ko ibiri muri aya mashusho yashyizwe hanze na Harriet Robson ari ukuri, bishobora kumuviramo igifungo.

Greenwood w’imyaka 20 yageze muri iyi kipe afite imyaka 6, ayikuriramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa