Umutoza Pep Guardiola yatangaje impamvu yasimbuje hakiri Kevin De Bruyne bakina na Liverpool,anashimangira ko "yishimiye" nubwo yasohotse afite umujinya mwinshi.
Uyu mukinnyi ukomeye w’umubiligi w’imyaka 32, yari yabanje mu kibuga mu mukino ukomeye muri shampiyona warangiye Manchester City inganya 1-1 na LIverpool.
De Bruyne niwe watanze umupira wavuye igitego cya City kuri koloneri yateye neza igasanga John Stones wenyine mu rubuga rw’amahina agatsinda igitego.
Icyakora umunyezamu wa Man City,Ederson yakoreye penaliti kuri Darwin Nunez hanyuma Alexis Mac Allister ayinjiza neza ku munota wa 50.
Jurgen Klopp yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ndetse ibona amahirwe menshi cyane ariko rutahizamu Diaz ayatera inyoni.
Guardiola warushwaga mu gice cya kabiri,yabonye ko kugumisha de Bruyne mu kibuga amerewe nabi bishobora kumukoraho,niko kumusimbuza ku munota wa 69, Mateo Kovacic ngo amufashe mu gushaka imipira.
Uku gusimbuza kwababaje De Bruyne n’abafana benshi bamukunda cyane ko afite umwihariko mu gushotera kure ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego.
Uyu mukinnyi yagaragaje uburakari ubwo yasohokaga,ashwana n’umutoza we,mbere y’uko yerekeza ku ntebe y’abasimbura.
Guardiola yagize ati: “Nishimiye kubibona. Ndabikunda kumubona ababaye, ni byiza. Ubu arishimye.
Nari nzi icyo twabuze, twaburaga kugumana umupira. Nyuma (avuyemo) twabikoze neza. Ariko, umva, Kevin… navuga iki kuri Kevin… turamukeneye kandi ni uw’ingenzi. ”
Nyuma yavuze ko gukinira Anfield na Liverpool byari "nka tsunami" nyuma y’uko The Reds imurushije mu kibuga hagati ikabona amahirwe menshi yo gutsinda mu gice cya kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *