
Pep Guardiola yagize icyo avuga ku makuru y’uko Jurgen Klopp azava muri Liverpool umwaka w’imikino urangiye ndetse yemezza ko uyu yamubizaga icyuya bikomeye.
Guardiola na Klopp bahanganye cyane mu Budage no mu Bwongereza - ariko umutoza wa Man City yizeye ko Klopp azatoza indi kipe yo ku rwego rwo hejuru.
Pep Guardiola yateye urwenya ko azasinzira neza mu mwaka w’imikino utaha kuko uwo bahoraga bahanganye Jurgen Klopp atazaba ari mu Bwongereza - ariko avuga ko uyu mutoza wa Liverpool azagaruka gutoza vuba.
Ku wa gatanu, Klopp yatangaje ko azava muri Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino nyuma y’imyaka umunani n’igice ayigezemo aho yatwaye ibikombe hafi ya byose yakiniye kuri Anfield.
Ikipe ya Manchester City ya Guardiola iracyategeka muri Premier League kuko yatwaye ibikombe bine muri bitanu biheruka - aho igikombe cya Liverpool cyo mu 2020 aricyo cyitambitsemo gusa.
Guardiola abajijwe niba atazakumbura Klopp mu mwaka w’imikino utaha,umutoza wa City yasubije ati: "Nzasinzira neza.Guhura na Liverpool byabaga ari nk’inzozi mbi. Birumvikana ko azakumburwa. Natunguwe nk’abandi bose. Ndumva ko hari igice Man City izabura.
Ntidushobora gusobanura ibihe byacu hano tutamufite. Ntidushobora gusobanura ibihe byacu tutavuze kuri Liverpool. Ntibishoboka.Yatubereye mukeba ukomeye kandi ku giti cyanjye niwe mukeba ukomeye cyane nabonye mu buzima bwanjye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *