Gusezera umupira wamaguru Biri munzira –umunyezamu Rihungu
Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2024

Umunyezamu Kwizera Janvier wamenyekanye ku izina rya Rihungu, yavuze ko ari munzira zo gusezera umupira w’amaguru ku myaka 26 bitewe n’ihungabana yahuye naryo.
Uy’umuzamu wanyuze muri Police FC na Bugesera FC yabitangaje ku wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024,avuga ko yabitewe n’ibyo yahuriyemo nabyo mukazi afata umwanzuro wo gusezera ntawe agishije inama.
Ati "Biri mu nzira gusezera umupira w’amaguru. Hari ibintu byinshi umuntu anyuramo mu kazi ke bikaba byatuma afata umwanzuro nta muntu agishije inama.
Yavuze ko icyabiteye ari ihungabana ryo kuba yari amaze kubona amahirwe yo kubanzamo mu ikipe ya Police FC ariko bikaza guhinduka bitewe no kuzana abanyamahanga.
Ati "Navuga ko ari ihungabana, buri muntu agira ihungabana akuye ku kintu runaka. Ni byo nagize umwaka mwiza (2022-23) rero Police FC yari mu makipe afite politiki yo gukinisha abanyarwanda, ihindutse nanjye byahise bimpindukana."
Mu minsi ishize nibwo Ku mbuga nkoranyambaga za Rihugu yatangaje ko abaye asubitse gukina umupira w’amaguru gusa andi makuru avuga ko ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda asanze umugore we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *