Ku munsi w’ejo tariki ya 08 Kanama nibwo byamenyekanye ko Manishimwe Djabel ashaka kwerekeza muri Kiyovu Sports nk’intizanyo kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.
Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya General, ari we Perezida mushya w’agateganyo wa Kiyovu Sports Association yahamagaye Manishimwe Djabel amusaba kuza agasinya amasezerano muri iyi kipe.
Icyakora Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari Perezida wa Kiyovu Sports Company LTD yanze uyu mukinnyi avuga ngo " Djabel ntawe dushaka ikipe yaruzuye".
Uyu Mvukiyehe usanzwe ugura abakinnyi muri Kiyovu Sports ngo ntiyishimiye ko abayobozi bakorana basinyishije Niyonzima Olivier Seif atabizi.
Kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa kuri uyu mukinnyi uri mu beza bakina inyuma ya rutahizamu mu Rwanda.
Djabel yagombaga kwerekeza muri Al Shabab yo muri Arabia Saoudite ariko ntibyakunze kubera umubare muke w’imikino yakinnye mu mwaka ushize w’imikino.
Muri Saudi Arabia bamusabye kongera imikino akina mu mwaka w’imikino kugira ngo ayerekezemo bajye bamuhemba $7,500 ku kwezi .
Iyi kipe yamusabye gushaka ikipe abona umwanya uhagije wo gukina, akaba yari yahisemo kwerekeza muri Kiyovu Sports nk’intizanyo y’umwaka umwe
Byavugwaga ko Djabel arasubira muri APR FC ariko kubera ko agomba gushaka umwanya wo gukina yahisemo Kiyovu Sports.
Muri Al Shabab yari yahawe amasezerano y’imyaka 2 aho yagombaga kwishyura ibihumbi 135 by’amadolari ndetse n’umushahara w’ibihumbi 7,500 ku kwezi.
Agahimbazamusyi ku gitego n’ibihumbi 2 by’amadolari,mu gihe amafaranga y’urugendo no kwivuza buri hamwe yagombaga guhabwa ibihumbi 3 by’idolari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *