Gutekereza kwerekeza hanze y’u Rwanda kimwe mubyafashije Savio kuzamura urwego rwe
Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017
Semababa w’ikipe ya Rayon Sports ariko kuri ubu usigaye yifashishwa nka myugariro w’ibumoso, Nshuti Dominique Savio, aratangaza ko impamvu zirimo gutekereza kwerekeza hanze z’iri mu byamufashije kuzamura urwego rwe.
Mu minsi yashize wenda ufashe nk’igice cya mbere (phase aller) cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wabonaga Savio asa nuwasubiye inyuma mu mikinire ye ugereranyije n’umwaka w’imikino ushize.
Aganira n’ikinyamaku Umuryango Savio yagitangarije ko uburwayi ndetse n’imvune za hato na (...)
Semababa w’ikipe ya Rayon Sports ariko kuri ubu usigaye yifashishwa nka myugariro w’ibumoso, Nshuti Dominique Savio, aratangaza ko impamvu zirimo gutekereza kwerekeza hanze z’iri mu byamufashije kuzamura urwego rwe.
Mu minsi yashize wenda ufashe nk’igice cya mbere (phase aller) cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wabonaga Savio asa nuwasubiye inyuma mu mikinire ye ugereranyije n’umwaka w’imikino ushize.
Aganira n’ikinyamaku Umuryango Savio yagitangarije ko uburwayi ndetse n’imvune za hato na hato yahuye nazo ari bimwe mu byamukomye mu nkokora imikinire ye isubura hasi, ariko gutekereza kwerekeza hanze y’u Rwanda byamufashije kugaruka mu murongo.
Ati "Nagiye mpura n’utubuzo tw’uburwayi, imvune za hato hato, nibyo byatumye nsubira inyuma, ariko nakoze imyitozo ihagije, noneho kuko narindimo kwitegura n’ibintu byo kuba nakwerekeza hanze narakoze cyane.
Mu mezi make ashize nibwo byasakuje cyane ko abasore bakinira Rayon Sports aribo Kwizera Pierrot ndetse Nshuti Savio bashakwa n’ikipe yo mu Misiri ariko birangira batagiyeyo, ahubwo ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko bari mu biganiro n’ikipe yo mu Bubiligi kandi ko aba basore bashobora kuba bayerekezamo muri uku kwezi kwa Kane gukoramo igeragezwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *