skol
fortebet

"Gutsinda igitego ntago ari impanuka ahubwo yari yaratinze.”Masudi Djuma

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda igitego 1 muri 2 ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines, Rwatubyaye Abdul umutoza we Masudi Djuma yatangaje ko ahubwo yari yaratinze gutsinda kuko afite ubushobozi bwose.”
Hari mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’, ubwo Rwatubyaye yatsindaga igitego cy’umutwe cyaje gikurikira icya Kwizera Pierrot ndetse umuntu yanavuga ko iki gitego cya Abdul ari cyo cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sports dore ko umukino waje (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda igitego 1 muri 2 ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines, Rwatubyaye Abdul umutoza we Masudi Djuma yatangaje ko ahubwo yari yaratinze gutsinda kuko afite ubushobozi bwose.”

Hari mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’, ubwo Rwatubyaye yatsindaga igitego cy’umutwe cyaje gikurikira icya Kwizera Pierrot ndetse umuntu yanavuga ko iki gitego cya Abdul ari cyo cyashimangiye intsinzi ya Rayon Sports dore ko umukino waje kurangira ari 2-1.

Nyuma y’uyu mukino Masudi yatangaje ko Rwatubyaye afite ibisabwa byose ngo abe yabasha gutsinda ibitego.

Yagize ati”umuntu wese uza muri Rayon Sports aba agomba kutuzanira ibyishimo, ni muremure, azi gutsinda n’umutwe, ashobora gutera ishoti, urumva, afite mbese byose gutsinda igitego ntago ari impanuka ahubwo yari yaratinze.”

N’ubwo Rwatubyaye ari myugariro ariko ibintu byo gutsinda ibitego twavuga ko bitamugwiririye kuko no mu ikipe yahozemo ya APR FC yarabitsindaga, aho atazibagirina ni ibitego bitatu by’umutwe yatsinze ikipe ya Mbabane Swallows i Kigali ndetse bikanahesha ikipe ye icyo gihe itike yo gukomeza mu icyiciro gikurikiyeho n’ubwo yaje gusezererwa na Yanga Africans.

Ifoto: Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa