skol
fortebet

Gutungurana mu bakinnyi 18 ba APR FC berekeza muri Zambia

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 ihagurukana nabo berekeza muri Zambia gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.
Ni urutonde rwagaragayemo gutungurana ku bakinnyi bamwe bari basanzwe bafasha iyi kipe muri iyi minsi ariko bakaba batari buhagurukane n’abagenzi babo; barimo Habyarimana Innocent wari usanzwe uhabwa umwanya wo gukina muri iyi minsi, umuzamu Ntaribi Steven wari umuzamu wa kabiri ndetse akaba yaramaze iminsi avuye mu imvune ariko akaba yaratangiye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 ihagurukana nabo berekeza muri Zambia gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.

Ni urutonde rwagaragayemo gutungurana ku bakinnyi bamwe bari basanzwe bafasha iyi kipe muri iyi minsi ariko bakaba batari buhagurukane n’abagenzi babo; barimo Habyarimana Innocent wari usanzwe uhabwa umwanya wo gukina muri iyi minsi, umuzamu Ntaribi Steven wari umuzamu wa kabiri ndetse akaba yaramaze iminsi avuye mu imvune ariko akaba yaratangiye imyitozo none Mulisa ahisemo gutwara umuzamu wa gatatu Yves Kimenyi, ndetse uru rutonde ntirugaragaraho umukinnyi Mwiseneza Djamal.

Mu bakinnyi 18 bari bugende hagaragaemo rutahizamu ukiri muto, Nshuti Innocent umwana w’imyaka 17 muri iyi minsi wigaruriye imitima y’abakunzi ba APR FC.

APR FC irahaguruka saa saza za mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2017 yerekeza muri Zambia gukina na Zanaco FC mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ’CAF Champions League’.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 APR FC iri buhagurukane

Abazamu: Mvuyekure Emery, Kimenyi Yves
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Manishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin na Ngabo Albert.

Abakina mu kibuga hagati: Yannick Mukunzi, Imrani Nshimiyimana, Djihadi Bizimana, Benedata Janvier Djijia, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick Pappy na Nkinzingabo Fiston,

Ba rutahizamu: Issa Bigirimana, Twizerimana Onesme na Nshuti Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa