skol
fortebet

Guverinoma ya Tanzania yinjiye mu kibazo cya Yanga na Simba

Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Itumanaho, Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania, Prof Palamagamba Kabudi, yatumije inama yiga ku kibazo cya Yanga na Simba, byanze gukina umukino wa Shampiyona wagombaga kuba tariki ya 8 Werurwe 2025.

Sponsored Ad

Iyi nama izitabirwa n’ubuyobozi bw’amakipe yombi, ubw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF) ndetse n’ubw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (TPLB).

Biteganyijwe ko iyi nama izaterana ku wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025.

Simba yanze gukina uyu mukino wa mbere muri iki gihugu, kubera ko Yanga yanze ko ikorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Benjamin Mkapa.

Icyo gihe Simba yahise yandikira Urwego rushinzwe gutera Shampiyona y’Icyiciro cya mbere ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago, ivuga ko itazitabira uyu mukino kubera amananiza yabaye mbere yawo.

Ku munsi w’umukino, Yanga SC yagiye mu kibuga isa nk’iyiteguye gutera mpaga gusa ntiyabaye. Ni icyemezo kitanyuze iyi kipe bityo itanga ikirego mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS).

Kugeza ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Yanga yicaye ku mwanya wa mbere n’amonota 58, aho irusha Simba SC inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa