skol
fortebet

Guy Bukasa yashumbushijwe akazi na Musanze FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 16, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk’umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Gatatu. Gasogi United na yo yanyuzemo, iri mu makipe amwifuza.
Guy Bukasa agiye gusimbura Seninga Innocent wirukanwe tariki ya 23 Gicurasi 2021,hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.
Guy Bukasa waherukaga gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa gatanu wa (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk’umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Gatatu. Gasogi United na yo yanyuzemo, iri mu makipe amwifuza.

Guy Bukasa agiye gusimbura Seninga Innocent wirukanwe tariki ya 23 Gicurasi 2021,hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

Guy Bukasa waherukaga gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’amakipe umunani yari ahataniye igikombe cya shampiyona ubushize.

Guy Bukasa akimara gutsindwa igitego 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89,yahise yerekeza mu Nzove asezera ku bakinnyi ba Rayon Sports na bagenzi be bakoranaga.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Guy Bukasa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo kuba umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports avuye muri Gasogi United.

Guy Bukasa n’umwe mu Bakongomani bafite ubuhanga mu mupira w’amaguru ndetse abyubahirwa na benshi mu gihugu cye cyane ko atanakunda guhangana n’amakipe atoza igihe umusaruro wabuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa