skol
fortebet

Guy Bukasa yemeje ko yataye mu kimoteri umukinnyi we wamutsindishije kuri APR FC

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa,yatangaje ko igihe cya Mbogo Ally cyarangiye burundu muri iyi kipe nyuma yo gutanga igitego cya mbere mu mukino APR FC yaraye ibatsinzemo ibitego 2-0.
Umutoza Bukasa yatangaje ko bakinnyi be bakwiye kuba abanyamwuga, bakubaha akazi kabo ndetse yemeje ko Uyu Mbogo Ally agiye kumuta mu kimoteri.
Yagize ati "Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa,yatangaje ko igihe cya Mbogo Ally cyarangiye burundu muri iyi kipe nyuma yo gutanga igitego cya mbere mu mukino APR FC yaraye ibatsinzemo ibitego 2-0.

Umutoza Bukasa yatangaje ko bakinnyi be bakwiye kuba abanyamwuga, bakubaha akazi kabo ndetse yemeje ko Uyu Mbogo Ally agiye kumuta mu kimoteri.

Yagize ati "Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye [Mbogo Ally] muri Gasogi birangiye, ndabivuze ku mugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino."

Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

Ati "Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (...) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo."

Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n’ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.

Mbogo Ally yinjiye muri Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kiyovu Sports yanze kumuha amasezerano mashya, yakiniye kandi amakipe arimo Espoir FC na Bugesera FC.


Mbogo Ally yatawe mu kimoteri n’umutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa