Haaland yahaye ubutumwa bukomeye Man United mbere y’uko bahura
Yanditswe: Sunday 02, Oct 2022
Rutahizamu Erling Haaland yahishuriye Manchester United ko hari igihe ageramo kumuhagarika ntibibe byoroshye.
Uyu Rutahizamu wa Manchester City yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza,kuko amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino icyenda ya mbere yakinnye.
Ni urugendo amaze gutsinda ibitego 3 inshuro ebyiri, kandi arimo gutekereza kongera ibitego kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita bahura na mukeba Manchester United.
Haaland yavuze ko iyo ari hejuru mu mikinire ngo ntatekereza ko hari (…)
Rutahizamu Erling Haaland yahishuriye Manchester United ko hari igihe ageramo kumuhagarika ntibibe byoroshye.
Uyu Rutahizamu wa Manchester City yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza,kuko amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino icyenda ya mbere yakinnye.
Ni urugendo amaze gutsinda ibitego 3 inshuro ebyiri, kandi arimo gutekereza kongera ibitego kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita bahura na mukeba Manchester United.
Haaland yavuze ko iyo ari hejuru mu mikinire ngo ntatekereza ko hari myugariro ushobora kumuhagarika.
Uyu munya Norway, ufite imyaka 22, yagize ati: “Iyo nabaze neza kwiruka kwanjye, nzi ko ntawampagarika.”
Uyu rutahizamu yari umukinnyi ushakishwa cyane mu Burayi ubwo yavaga muri Borussia Dortmund mu mpeshyi, nyamara yari afite icyerekezo kimwe gusa.
Amahirwe yo gukorana na Pep Guardiola yatumye amahitamo ye yoroha kuko ngo uyu yifuzaga kuzatozwa nawe
Haaland, aganira na Gary Neville kuri Sky Sports, yongeyeho ati: “Umunsi umwe mbere y’umukino atubwira ibizaba -bwacya bikabaho.
Biratangaje, sinumva uburyo ibyo bishoboka!"
Uyu mukinnyi w’umuhanga amaze kugaragaza bidasubirwaho ko ashobora kuzangiza shampiyona ariwe watsinze ibitego byinshi muri Premier League kurusha abandi aho benshi bamuha amahirwe yo kugeza ku bitego 50 mu mikino yose azakina uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *