Rutahizamu Erling Haaland yagaragarije uburakari bukomeye umusifuzi Simon Hooper waburijemo amahirwe akomeye bari babonye yo gutsindira Manchester City igitego ku munota wa nyuma.
Uyu munya Norway yakorewe ikosa na Emerson Royal ariko abasha guhaguruka ahereza umupira Jack Grealish wirukanse asiga ba myugariro ba Tottenham ariko umusifuzi ahita asifura aho kureka ngo umukino ukomeze cyane ko umupira wari ugifite abakorewe ikosa.
Byashobokaga cyane ko Grealish atsinda iki gitego cyangwa agakorerwa ikosa ryashoboraga gutanga ikarita itukura kuri Spurs ariko umusifuzi yahise ahagarika umukino.
Abakunzi ba ruhago banenze iki cyemezo ndetse bemeza ko uyu musifuzi yibye Man City bigaragara.
Uwo mwanzuro wababaje cyane Haaland, utashoboraga gutegeka ibyiyumvo bye.
Uyu mukinnyi wari yarakaye, yahise yerekeza kuri Hooper wasabye Man City guhana ikosa ryari ribaye.
Haaland wari ufite uburakari,ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga yagiye gushwana n’umukinnyi wo hagati wa Spurs, Giovani Lo Celso.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ukuboza 2023,warangiye Man City inganyije na Tottenham ibitego 3-3,mu mukino w’Umunsi wa 14 wasize impinduka ku rutonde rwa Premier League..
Tottenham ni yo yafunguye amazamu hakiri ku gitego cya Heung-Min Son ku munota wa gatandatu gusa w’umukino.
Bidatinze uyu kapiteni wa Tottenham yitsinze igitego ku munota wa 9 afasha Man City kugaruka mu mukino.
Ku munota wa 31,Foden yatsinze igitego cyiza cyaje gusoza igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri,ku munota wa 69,Giovanni Lo Celso yatsindiye igitego cyo kwishyura Spurs ariko Man City ntiyatuza ishyiramo icya gatatu ku munota wa 81 cya Jack Grealish.
Ku munota wa 90, Dejan Kuluseviski yishyuriye igitego Tottenham, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
City yujuje imikino 3 yikurikiranya inganya, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30 mu gihe Spurs ifite amanota 27 ku mwanya wa gatanu.
Liverpool yatsinze bigoranye Fulham ibitego 4-3 mu gihe Chelsea yongera kubona intsinzi y’ibitego 3 kuri 2 bya Brighton & Hove Albion.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *