skol
fortebet

Habaye impinduka ku mutoza byavugwaga ko ariwe uzahabwa akazi ko gutoza Amavubi

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Espagne,Carlos Alós Ferrar w’imyaka 47 niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba umutoza mushya w’AMAVUBI nyuma y’uko FERWAFA itabashije kumvikana na Alain Gilesse byavugwaga ko ariwe wifuzwa.
Uyu mugabo watojeho ikipe ya Kazakhstan y’abato, FAR Rabat na Qatar SC niwe uri imbere mu guhabwa akazi ko gutoza Amavubi kuko yemeye amafaranga yahawe na FERWAFA bivugwa ko ari hagati y’ibihumbi 20 na 22 by’amadolari.
Uretse umutoza mukuru,n’Umuyobozi wa Tekiniki agomba gutangazwa vuba (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Espagne,Carlos Alós Ferrar w’imyaka 47 niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba umutoza mushya w’AMAVUBI nyuma y’uko FERWAFA itabashije kumvikana na Alain Gilesse byavugwaga ko ariwe wifuzwa.

Uyu mugabo watojeho ikipe ya Kazakhstan y’abato, FAR Rabat na Qatar SC niwe uri imbere mu guhabwa akazi ko gutoza Amavubi kuko yemeye amafaranga yahawe na FERWAFA bivugwa ko ari hagati y’ibihumbi 20 na 22 by’amadolari.

Uretse umutoza mukuru,n’Umuyobozi wa Tekiniki agomba gutangazwa vuba aho amahirwe menshi ngo afite Umufaransa witwa Yann Daniélou.

Byitezwe ko nta gihindutse aba bombi batangazwa mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu mpera z’icyumweru gishize,Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart,yatangarije kuri Televiziyo Rwanda,ko kugeza ubu urugendo rwo gushaka umutoza ruri kugana ku musozo.

Yavuze ko ubwo uru rugendo rwatangiraga, ku rutonde hariho abatoza 17 barimo abo FERWAFA yifuzaga ndetse n’abifuzaga gutoza Amavubi.

Yavuze ko bamwe bagiye babaganiriza imbonankubone mu gihe hari n’abaganirijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Muri icyo kiganiro cyo kuwa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022,Muhire yavuze ko urutonde rwagiye rugabanuka hasigara abatoza bane bose bo hanze y’u Rwanda.

Abajijwe igihe umutoza mukuru azatangarizwa, Muhire Henry Brulart yagize ati “Turinjira mu kwezi gutaha yamenyekanye.”

Mu bandi bari basabye akazi harimo Stephen Constantine wasabye kugaruka mu Mavubi kuko yamenyekanye mu Rwanda ubwo yatozaga Amavubi muri 2014 ayafasha kugera ku mwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA rutari rwarigeze rugeraho na rimwe.

Muri 2015 u Rwanda rwari ku mwanya wa 64.Uyu mugabo nyuma yerekeje mu Buhinde kugera mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa